URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abari mumagororero yose mu gihugu basoje icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi

Nkuko abanyarwanda bose n’inshuti zabo, bari bamaze iminsi (icyumweru) bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abagororerwa mu magororero atandukanye mugihugu nabo baributse ndetse bakaba basoje icyumweru cyo kwibuka uyumunssi nkuko byagenze mu gihugu hose.

Share this Post

Icyumweru cyahariwe kwibuka cyatangiye mu mwaka wa 1994, nyuma yuko ingabo za RPA, zari zimaze guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi yahitanye inzirakarengane z’abatutsi basaga miliyoni, nibwo guhera icyo gihe hahise hashyirwaho icyumweru cyahariwe kwibuka burimwaka hashyirwaho guhera ku Itariki ya 07 Mata buri mwaka kuko aribyo Jenoside yatangiye kumugaragaro umunsi uwari perezida wa Repubulika Juvenal Habyarimana indege yari arimo yari imaze gukora impanuka akayigwamo.

Muri icyo cyumweru hari ibiganiro bitandukanye bitangwa, harimo n’ibitangwa n’inzego zitandukanye ziturutse buyobozi bwite bwa Leta, ibitangwa  n’ubuyobozi bw’igororero ndetse na bamwe mu bagorororwa ubwabo kandi hakaba n’umwanya w’ubuhamya kuko hari benshi mu bagize uruhare muri Jenoside bemera uruhare rwabo bagasaba imbabazi kandi bari barinangiye bamwe bakanerekana aho imibiri yabo bishe batari barerekanye, nkuko abo mu Igororero rya Rwamagana hari abemeye gutanga amakuru y’imibiri atarashyingurwa mu cyubahiro bagasaba ubuyobozi ko bajya kuyerekana igashyingurwa mu cyubahiro.

Uyumunsi abari mumagororero yose basoje icyumweru cyo kwibuka ariko bikaba bizakomeza mu minsi 100 nkuko biba biteganyijwe, inyigisho zijyanye no kwibuka bikomeza gukorwa.

Mu Igororero rya Rwamagana mu gusoza icyumweru cyo kwibuka hari abagororwa bemeye gutanga amakuru y’imibiri batari baragaragaje kugirango ishyingurwe mucyubahiro.
Abakozi b’Igororero rya Rwamagana bifatanyije n’abagororerwa mu Igororero rya Rwamagana mu gusoza Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
No selected post
Contact Form