RWANDA CORRECTIONAL SERVICE

Justice | Correction | Safety and Production

Justice | Correction | Safety and Production
Flash News

DCG Kuyomba Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rushinzwe Igorora muri Zambiya (ZCS) yafunguye amahugurwa yitabiriwe n’abanyarwanda

Uyu munsi taliki ya 25 Mata 2024, mu ishuri ritangirwamo amahugurwa y’abakozi bafite inshingano zo kugorora mu gihugu cya Zambiya, Nyango Correctional Staff Training School ZCS, DCG Bwalya Kuyomba, Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rushinzwe Igorora muri icyo gihugu yafunguye ku mugaragaro amahugurwa y’amezi atatu, azatangirwamo amasomo ajyanye n’imicungire yitabiriwe n’abakozi batatu ba RCS.

Share this Post

Ni amahugurwa yatangiye muri Werurwe 2024 yitabirwa abakora umwuga wo kugorora bagera ku 166, baturutse mu bihugu bine birimo n’u Rwanda, abitabiriye ayo mahugurwa abenshi ni abo muri icyo gihugu kuko bagera kuri (153) bakora umwuga wo kugorora muri Zambiya, hakabamo batanu (5) baturutse mu gihugu cya Namibiya, batanu (5) baturutse muri Zimbabwe na batatu (3) baturutse mu Rwanda. Ni amasomo azarangira muri Kamena uyu mwaka, aho abitabiriye aya mahugurwa biteganijwe ko bazaba bafite nubumenyi ku bijyanye ninshingano zijyanye no kugorora ndetse no kuba bakorera ahashoboka hose kandi buzuzanya mukazi barimo, mu kazi ka burimunsi kajyanye no kugorora,  bafatanya n’abayobozi mu gushakira hamwe ibisubizo n’iterambere mu rwego rwo kugorora mu karere no ndetse no ku isi yose bashyize hamwe.

 Muri uwo muhango DCG Bwalya Kuyomba, mu ijambo yagejeje kubitabiriye amahugurwa, yabwiye abaturutse mu bihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda, ko bahawe ikaze kandi abasaba kuzakora amahugurwa neza, ababwira ko imikoranire n’umubano bafitanye bizakomeza, cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa no kongerera ubushobozi abakozi.

Ubwo bari bakiriye Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rushinzwe Igorora muri Zambia ZCS, DCG Bwalya Kuyomba, aje gutangiza amahugurwa.
Ubwo CIP Kabagambe, umwe mu banyarwanda bagiye gukurikirana amahugurwa yasuhuzaga umwe mu bayobozi bakora umwuga wo kugorora muri Zambiya.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 166, baturutse mu bihugu bine baje mumahugurwa ajyanye n’imicungire.
No selected post
Contact Form