URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakozi 20 ba RCS, basoje amahugurwa, y’iminsi ibiri arebana no gucunga amadosiye muburyo bw’ikoranabuhanga muri ILPD

Abakozi 20 b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, basoje amahugurwa y’iminsi ibiri yaberaga mu kigo gitanga amahugurwa no kikanatanga ubufasha muby’amategeko ILPD, akaba yari agamije gucunga amadosiye y’abantu bafunzwe n’abagorororwa, binyuze muri sisiteme y’ikoranabuhanga izwi nka IECMS.

Share this Post

Ayo mahugurwa yatangwaga n’abarimu batanga ubufasha muby’amategeko muri icyo kigo murwego rwo kurushaho kunoza akazi neza, ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere mu Rwanda (UNDP), ku bufatanye n’inzego z’ubutabera sisitemu y’ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye no kuburanira ku ikoranabuhanga mu manza ziri mu nkiko, mu rwego rwo kongerera ubushobozi abakora ako kazi umunsi kumunsi.

Ni amahugurwa yahawe abakora mu nzego z’ubutabera bagera kuri 31 n’abakozi b’umwuga b’urwego 20 bakurikirana umunsi ku munsi amadosiye n’iburanisha binyuze mu ikoranabuhanga hagamijwe gutanga serivise nziza.

Ni amahugurwa ijyanye n’ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye no kuburana bidasabye kujya mu nkiko.
Abakoze amahugurwa bahawe impamyabumenyi zigaragaza ko bayakurikiranye.
Abakora mu butabera bakurikiranye amahugurwa y’ikoranabuhanga IECMS, muri ILPD.
Abatanze amahugurwa ni abarimu batanga ubufasha muby’amategeko muri ILPD.
No selected post
Contact Form