Igituntu ni indwara yica vuba ariko kandi ikaba yavurwa igakira iyo imenyekanye hakiri kare kuko imiti yayo iboneka ariko iyo ndwara ikaba yandura cyane ku hantu hari abantu benshi bitewe nuko yandura inyuze mu mwuka, yagera ahantu hari abantu benshi igakwirakwira cyane akaba ariyo mpamvu mu magororero hitabwaho cyane bitewe n’umubare munini uba urimo kugirango hirindwe ahantu hose ikintu cyose cyatwara ubuzima bw’abantu benshi.
Abamaze guhabwa ubuvuzi bwa x-Ray machine kugeza ubu ni 741nibo bamaze guhabwa ubu bufasha, aho biteganyijwe ko abagororwa bose bari muri iryo Gororero bazabubona kugira ngo barebe ababa baramaze gufatwa nabwo kandi abo basanze bafite ibibazo bahita bahabwa ubutabazi bwihuse bakitabwaho n’abaganga b’inzobere kuri ubwo burwayi kugira ngo iyo ndwara idakomeza gukwirakwira akaba yafata imbaga nyamwinshi.
Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi byo kuza gupima indwara y’igituntu ndetse n’izndi ndwara zirimo ibihaha mu magororero kubufatanye n’ibitaro bitandukanye ndetse n’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, hagamijwe gukumira indwara zitandukanye zatwara ubuzima bw’abanyarwanda.

