Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash Updates
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho yifatanyije n’abagororwa by’umwihariko abo mu Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi kwizihiza umunsi w’isabato.

Share this Post

Itorero Adiventiste ryo ku munsi wa Karindwi ni rimwe mu bafatanyabikorwa ba hafi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bafatanya mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abagororwa.

Ni mu gihe ku itariki ya 30 Kanama 2026 iyi Korali iri yitegura igiterane  gikomeye cyo kwiziha imyaka 30 imaze ishinzwe kuva mu mwaka wa 1995.

Umuyobozi Wungirije w’Igororero rya Nyarugenge Senior Superintendent Faustin Bizimana wari uhagarariye  Igororero, yashimiye imikorere n’imikoranire y’amadini n’amatorero mu rwego rwo kugorora anabasaba ko bazahozaho  kuko bafite umusingi ukomeye mubikorwa by’igorora.

Yashimiye by’umwihariko Korali Ambassador of Christ ku bw’igiterane bakoreye muri iri Gororero, kuko bifasha abagororwa mu buryo bw’iyobokamana ndetse n’imitekerereze. Yabasabye ko bazajya baza gusura iri Gororero kenshi kuko ari bimwe mu bikorwa bifasha RCS kugera ku ntego yayo yo kugorora.

Manzi Nelson wavuze mu ijwi ry’Umuyobozi wa Ambassadors of Christ Choir, yashimiye Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ku bw’umwanya bahawe n’Igororero rya Nyarugenge anasezeranya abagororwa ko bagiye kugerageza bakajya bakora igiterane ngarukamwaka bakifatanya.

Amadini n’amatorere ni bamwe mu bafatanyabikorwa ba hafi ba RCS bayifasha  mu bikorwa bitantukanye birimo iby’iterambere ndetse na politiki yo kugorora. Ibikorwa by’Amadini n’amatorero bifasha abagororwa haba mu buryo bw’amarangamutima ndetse ,umubiri ndetse n’imitekerereze.

Ambassador of Christ yifatanyije n’abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge kwizihiza isabato.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form