Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abahabwa serivisi y’ubutabera binyuze mu buhuza barayivuga imyato uburyo itanga ubutabera bwunga

Bamwe mubahawe serivisi z’ubuhuza izwi nka” Plea Burgaining” barishimira ubu buryo kuko butuma babohokerana uwakoze icyaha agasaba imbabazi uwo yagikoreye bakazagera imbere y’umucamanza byaramaze guhabwa umurongo bikoroshya imikirize y’urubanza.

Share this Post

Ni uburyo bwashizweho na Minisiteri y’ubutabera mu rwego rwo kwihutisha zimwe mu manza no kugabanya ubucucike mu magororero hirya no hino mu gihugu aho umushinjacyaha ahuza uwakoze icyaha n’uwagikorewe bakaganira hakabaho gusasa inzobe hagati yabo ibyo bemeranyije bikaba aribyo bizagera imbere y’umucamanza akabishingiraho afata imyanzuro biturutse kubwumvikane bagiranye, aho ashobora gutanga igihano gisubitse cyangwa agakuraho bimwe mu bihano byari byarahawe uwakoze icyaha biturutse ku busabe bwa nyirukugikorerwa.

Byiringiro Setora Leonce, uzira icyaha cyo gukoresha ibikangisho ari mubahawe ubu butabera ashima uburyo ari inzira nziza yo gukemura amakimbirane.

Yagize ati:”Nafunzwe nzira icyaha cyo gukoresha ibikangisho ku mubyeyi wanjye, kubera ko nari nanyweye ibisindisha ntaha nasinze mfata isuka nyikangisha mama mubwira ko mugirira nabi kubera atanguriye moto, ariko binyuze mu buhuza yaje hano duhabwa baraduhuza musaba imbabazi arazima ubu ndumva umutima wanjye wabohotse ndetse nasaba na bagenzi banjye kuyoboka iyi nzira kuko umumutimauruhuka kubera ko uhabwa imbabazi nuwo wakoreye icyaha murikumwe ibyo mwumvikanye umucamanza akazaba aribyo agenderaho kuko mwese muba mwabyumvikanyeho.”

Mukasekuru Dorcella umubyeyi wa Byiringiro waje muri serivisi y’Ubuhuza n’umwana we wari wamukoreye icyaha akoresheje ibikangisho nawe yishimiye iyi serivisi ubutabera bwashizeho.

Yagize ati” Navuga ko gutinda mu Igororero atariko kugororoka, iyo umuntu asabye imbabazi abyikuriye ku mutima akubwira ko yahindutse nawe umubabarira ubikuye ku mutima, ntawashimishwa nuko umwana we yahera mu Igororero yansabye imbabazi ndazimuha numva nanjye ndabohotse. Ndasoza nsaba abantu kwirinda kwihutira gufungisha umuntu waguhemukiye ahubwo bakagana serivisi y’ubuhuza kuko ituma muganira ku kibazo kigahabwa umurongo kuko gufungwa sibyo byahindura umuntu ahubwo ubuhuza nibwo buba bukwiriye ndetse bunatanga amahoro kurusha.”

Serivisi y’ubuhuza ku bakoze ibyaha n’abo babikoreye imaze igihe ikoreshwa mu magororero, aho uwakoze icyaha asaba bakamuhuza nuwo yagikoreye bakaganirizwa n’abakozi b’inkiko ibibazo byabo bakabicoca uwahemukiwe akemera gutanga imbabazi bigahabwa umugisha n’abakozi b’inkiko uwakoze icyaha igihano cye kigasubikwa agataha.

Abahawe serivisi y’ubuhuza barayivuga imyato kuko itanga ubutabera bwunga kubagiranye ibibazo.
Byiringiro na mama we Mukasekuru bari mubashima iyi serivisi y’ubuhuza kuko ituma habaho kubohokerana usaba imbabazi n’uzitanga bakabikora bibavuye ku mutima.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form