Uburezi butangirwa muri iri Gororero ry’abana rya Nyagatare ni ukuva ku mashuri abanza kugeza mu yisumbuye, hamwe n’imyuga itandukanye irimo ububaji, ubwubatsi, Ubusuderi, ubudozi no gutunganya imisatsi

Abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare bigishwa n’abakozi ba RCS bize uburezi.
Abana bagororerwa muri iri Gororero ry’abana rya Nyagatare bemeza ko uburyo bitabwaho cyanecyane kuganirizwa ari byo byatumye bongera gukunda ishuri kandi bari bararitaye. Umwe muri abo bana wiga mu mwaka wa kabiri mu yisumbuye yagize ati “bamwe twari twaranze ishuri twumva ko ntacyo rimaze twarongeye twumva ko ishuri ari cyo kintu gishobora gutuma tugira ejo hazaza heza kandi umuntu wese hano yiga afite intego, cyane ko hano twiga tugakora ibizamini nk’ibyabandi bose tukabona impamyabumenyi n’ikimenyimenyi hari abana ejobundi babonye buruse baziboneye hano kandi bari barataye ishuri.”
Yongeyeho ko “nubwo hari abo ababyeyi babo batabona ubushobozi bwo kutugeraho ariko RCS ikora ibishoboka byose bakadufasha bihagije ku buryo batajya batuma umwana yitekerezaho akaba yatsindwa kuko wenda yabuze ibikoresho.”

Muri iri gororero hari imyuga itandukanye irimo no gusudira.
Chief Superintendent Hillary Sengabo, umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora avuga ko RCS yishimira uburyo aba bana bahabwa amasomo bakayakunda, bakayatsinda ndetse bakanitwara neza mu Igororero kuko bigaragaza ko koko bakoze akazi basabwa nk’abashinzwe Igorora. Yasobanuye ko abana bari mu Igororero biga amasomo nk’ayabandi mu gihugu hose kuko integanyanyigisho ikoreshwa ari iy’Akarere nk’ibisanzwe, yanasabye ababyeyi kwita ku bana babo kuko kutitabwaho biri mu bituma abana bagwa mu byaha. Ati”akenshi kugira ngo umwana yisange hano mu Igororero haba harabanje kutitabwaho bimuviramo kujya mu muhanda agakora icyaha kimuzana mu Igororero.”
Abana bo mu Igororero rya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta mu mwaka wa 2016 aho kugeza muri 2024 bose bagiye batsinda 100%, mu gihe mu mwaka wa 2024-2025 mu mashuri abanza batsinze 100%, mu cyiciro rusange batsinda kuri 88%, naho mu cyiciro cyisumbuye batsinda kuri 60%. Si ibyo gusa kuko no mu mashuri y’imyuga yarimo abanyeshuri 138 bose babonye impamyabushobozi.

Abana bagororerwa muri iri Gororero rya Nyagatare biga imyugaga itandukanye irimo no kudoda.

Umwana ugororerwa muri iri gororero ahitamo amasomo cyangwa umwuga yiga.

Muri iri Gororero rya Nyagatare biga mu byiciro byose birimo amashuri abanza n’ayisumbuye.