Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego z’ubutabera n’iz’umutekano barimo Umushunjacyaha Mukuru w’u Rwanda Madam Angelique Habyarimana, Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col (Rtd) Pacifique Kayigamba Kabanda, abaperezida b’inkiko zitandukanye na Polisi y’u Rwanda.
Iyi gahunda y’ubutabera bushingiye ku masezerano akorwa hagati y’ubushijacyaha n’uwakoze icyaha ucyemera yatangiye mu mwaka wa 2021, igamije gutanga ubutabera bwita kukuba uwakoze icyaha yacyemeye kandi atazagisubira, akiyemeza kuriha cyangwa kwishyura ibyangijwe. Iyi gahunda ireba ibyaha byose. Kuva iyi gahunda yatangira abagera kuri 8700 bamaze kuyikoresha, 5200 muri bo bamaze kurekurwa binyuze muri ubu buryo.
Hon. Domitilla Mukantaganzwa yabanje gushimira Leta y’u Rwanda n’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ku ruhare bagira mu kugorora abantu baba baragonganye n’amategeko ntibatereranwe bagakomeza guhabwa agaciro nk’abandi baturage bose.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki nshya mpanabyaha igamije kugorora aho gushyira imbaraga mu guhana, bityo akaba ariho byahereye hatezwa imbere politiki yo gukemura ibibazo aho kumva ko byose bizajya bikemukira mu manza. Yibukije abagororwa kwirinda ingeso yo kubeshya bagasasa inzobe bakemera ibyaha bakoze bakiyunga n’abo bahemukiye kuko bifasha uwakoze icyaha,uwagikorewe ndetse n’ubutabera. Ati “kwemera icyaha ni wowe ubwawe bifasha mbere na mbere kuko bigufasha guhinduka, bikagufashiriza n’abawe kandi biratworohereza twese.”
Yongeyeho ati ”kuba inyangamugayo ni icyemezo umuntu ubwe afata. Icyaha ni ubushake uba wagize bwo gukora icyo cyaha. Ese ubwo bushake ntushobora kubuhinduramo ubushake bwo gukora icyiza ,bukaguteza imbere wowe ubwawe n’igihugu?”
Hon. Domitilla yibukije abagororwa ko kuba barakoze ibyaha bidakuraho ko igihugu kikibakeneye ngo baze bafatanye n’abandi kucyubaka. Ati” mumenye ko iki gihugu ari icyanyu, mumenye ko igihugu kibakunda kandi gikeneye ko muza mugafatanya n’abandi kucyubaka, aho kwicara ngo mwumve ko mugomba kuza kuba ikibaza ahubwo muze muje kuba igisubizo ku gihugu.”
Yasabye abagororwa kwisuzuma, bagahinduka bityo bakemera ibyaha bakoze bagahuzwa n’abo bahemukiye kuko ari yo nzira nziza yo gukemura ibibazo kandi bose ari uwakoze icyaha n’uwagikorewe bakabohoka kandi ubutabera bwanatanzwe.
Abagororwa bashimishijwe cyane n’iyi gahunda yatangijwe ku rwego rw’amagororero , bakaba biyemeje ko abari bataratera iyo ntambwe bagiye kubishyiramo imbaraga bakemera ibyaha bakoze ndetse niba hari n’ibyangijwe bakabyishyura nta kunanizanya.


