Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash News
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Amakuru Agezweho

Imishinga migari ya RCS igamije kugabanya insubiracyaha no guteza imbere abagororwa

Superintendent Delano Evariste Nyagatare, umuhuzabikorwa w’imishinga mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, avuga ko imishinga migari iri gushyirwa mu bikorwa irimo iy’ingufu zimirasire y’izuba, ikoranabuhanga mu butabera (E-Court), gushyiraho ibigo bifasha abagororwa gusubira mu buzima busanzwe no gutanga amahugurwa y’imyuga, biri gufasha RCS kugera ku ntego zayo kandi izakomeza gutezwa imbere.

Abakozi ba RCS bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abandi Banyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994

Uyu munsi ku wa 07 Mata 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororora, RCS bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika bitabiriye umuhango wo gutangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Santarafurika.

Umunyamabanga w’Urukiko Mpuzamaha rwa IRMCT yakiriwe ku Biro Bikuru bya RCS mu ruzinduko rwakazi arimo

Kuri uyu wa 01 Mata 2026, Bwana Abubacarr M. Tambadou, Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwa ‘International Residual Mechanism for Criminal Tribunal’ (IRMCT) hamwe n’itsinda ayoboye bakiriwe ku Biro Bikuru bya RCS na CG Evariste Murenzi bagirana ibiganiro bitandukanye byibanze ku buzima bw’abagororwa barimo n’aboherejwe n’uru rukiko bari mu Igororero rya Nyanza.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yasuye abakora imirimo nsimburagifungo

Uyu munsi tariki ya 18 Werurwe 2026, intumwa za Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ziyobowe na Komiseri Gahongayire Aurelie, zagiriye uruzinduko mu Ngando ya TIG-Muhazi mu Karere ka Rwamagana mu rwego rwo kureba imibereho y’abagororwa bari kuharangiriza ibihano by’imirimo nsimburagifungo.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"