Mu rwego rwo kubasindagiza mu kwemera, Cardinal Kambanda yahaye Isakaramentu ryo Gukomezwa abagororwa 31, mu gitambo misa idasanzwe yahuriranye n’icyumweru Kiliziya Gatolika yageneye abakene n’abababaye.
DCG Rose Muhisoni, Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), ni we wakiriye Cardinal Kambanda n’intumwa bari kumwe. Mu ijambo rye, yashimiye byimazeyo uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu bikorwa bigamije gufasha abagororwa kugororoka no kugarura intekerezo nzima, ati: “Turishimye cyane kuba izi ntama zose mubona hano mutazirekura.”
Yagaragaje ko imikoranire hagati ya RCS na Kiliziya ari ingenzi mu rugendo rwo kugorora, by’umwihariko mu kubaka indangagaciro no gufasha abagororwa kongera kwiyubaka.
Mu butumwa bwe, Cardinal Kambanda yakanguriye abagororwa kurwanya umutima wa Sekibi ubakurura ku kibi ahubwo bakumvira ijwi ry’umutimanama ubabwira ngo iki ni kibi kireke kuko riba ari ijwi rya roho mutagatifu. Yabasabye kugororoka no kubohoka kuko biri mu bizabafasha mu buzima barimo n’ubuzakurikiraho,
ati: “mu butumwa muhabwa hano mu Igororero natwe nka Kiriziya dushyiraho akacu kugira ngo mugororokere Imana, mugororokere abantu no kugororokera Igihugu kuko iyo umuntu ari hano twese biratubabaza nk’imiryango yanyu inshuti, Igihugu na Kiriziya twese.”
Kiliziya ishimira RCS ku kwita ku bagororwa
Cardinal Kambanda yashimiye ubuyobozi bwa RCS ku mbaraga bushyira mu kubungabunga uburenganzira bw’abagororwa no kubafasha gufata icyerekezo gishya.
Yanashimangiye ko gukorera hamwe hagati ya RCS na Kiliziya Gatolika ari urugero rw’imiyoborere myiza, rutuma intego yo kugorora igerwaho, kandi rwubaka icyizere mu gutanga umusaruro.

Cardinal Antoine Kambana yashimiye imikoranire myiza ya RCS na Kiriziya Gatolika.

DCG Rose Muhisoni, yashimiye Cardinal Kambanda ko batataye intama zabo ziri mu Igororero.

