Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash Updates
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa kubona serivisi nziza kandi zihuse, aho mu mpera z’icyumweru baganirije abaturage baje gusura ababo n’abagororwa b’amagororero ya Musanze na Rubavu.

Share this Post

Ni ubukangurambaga bumaze iminsi buzenguruka amagororero atandukanye abasura n’abasurwa basobanurirwa ibyiza by’umushinga mushya ugiye kujya wihutisha serivisi zahabwaga abagororwa ndetse n’ababasura, aho harimo n’uburyo bushya bwashimishije abasura ko hazaba hariho uburyo bwo gusura imbonankubone (Video call) bidasabye ko ujya kumureba mu Igororero arimo, mukaganira nkaho murikumwe aho abaturage bavuga ko aribyiza kuko n’abanyantege nke bazajya basura ababo bidasabye gufata urugendo ngo bajye kubareba aho bagororerwa.

CSUPT Hillary Sengabo, Umuvugizi w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) yaganirije abaturage baje gusura abantu babo ndetse n’Abagororwa bari mu magororero ya Musanze na Rubavu ku byiza uyu mushinga wa E-Huza uzanye aho yababwiye ko ikijyanye no kongera kubura amafaranga nkuko byajyaga bibaho bitewe n’uburyo bwakoreshwaga mu koherereza amafaranga umuntu wawe uri mu Igororero ntutange amakuru yose amafaranga akabura nyirayo akaguma kuri konti ya RCS igihe cyagera agasubizwa mu isanduku ya Leta, aho yababwiye ko uburyo bushya bubanza kukwereka uwo ugiye koherereza amafaranga amazina ye yose ukabona kohereza urumva ko kuyoba kwayo bitazongera kubaho, bitandukanye nuko mbere woherezaga amafaranga ukongera ukandika ubutumwa ku yindi nimero ugaragaza amazina y’uwohereje n’uwo yoherereje wakwibeshya ntiwohereze ubwo butumwa ntabwo bamenyaga nyirayo, ababwira ko E-huza ije gukemura ibyo bibazo byose niyo mpamvu basabwa kuyikunda no kuyikoresha.

Munyaneza Derick, umukozi wa Rwanda Bridge to Justice akaba n’umutekenisiye wa E-Huza, nawe yabwiye abagororwa n’abaturage baje kubasura ko nibatangira kuyikoresha aribwo bazabona neza ubwiza bwayo ababwira uburyo wakoresha ushaka koherereza amafaranga umuntu wawe aho ukanda akanyenyeri 920 ugakurizaho urwego ubundi ugakurikiza amabwiriza, wagera aho ugiye kohereza bakagusaba nimero y’umugororwa ariyo yitwa akarangamugororwa, wayishyiramo ukabona amazina yose y’uwo ugiye koherereza amafaranga ukohereza wizeye neza ko agiye ku muntu wawe kuko ako karangamugororwa ntawe ugahuza n’undi ibyo bikaba bifasha n’abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora gukusanya amakuru yose y’abagiye bohererezwa amafaranga bitagoranye. Yabasabye kubukunda bakabukoresha anababwira ko vuba haraba hatangiye n’ubundi buryo bwo kuzajya basura imbonankubone bikazorohereza abari mumahanga bitajyaga byorohera gusura ndetse n’abanyantege nke nk’abantu bakuze n’ababana n’ubumuga byagoraga kugera ku Igororero.

Ni ubukangurambaga burigukorwa mu rwego rwo gufasha abasura n’abasurwa ku magororero, kubona serivisi nziza zibanogeye nkuko Leta icyo ishyize imbere ari umuturage ku isonga kuri serivisi zitandukanye abona zikamugeraho ku gihe kandi zimunogeye.

Abagororwa bo mu Igororero rya Rubavu bakurikiranye ibijyanye n’ubukangurambaga bwa E-Huza.

Abaturage baje gusura ababo mu Igororero rya Rubavu bari gusobanurirwa uko E-Huza ikora.

Munyaneza Derick umukozi wa Rwanda bridge to Justice akaba n’umutekenisiye wa E-Huza asobanura imikorere yayo.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form