Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash Updates
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Abagororwa n’abaturage baje gusura ababo ku Igororero rya Gicumbi bashishikarijwe gukoresha E-huza

None kuwa 01 Kanama 2026 ku Igororero rya Gicumbi Umuvugizi wa RCS CSUPT Hillary E. Sengabo n'abakozi bo mu mushinga wa E-huza bahakoreye ubukangurambaga kuri gahunda nshya ya E-Huza yifashishwa mu koherereza amafaranga abagororwa n'abantu bafunze.

Share this Post

Iyi gahunda ya E-huza ni uburyo bushya bugiye gusimbura ubwari busanzwe bukoreshwa  n’imiryango y’abafite ababo bari mu magororero yo mu Rwanda bwa Momo pay, aho ubu buryo bwari bumaze kugaragaramo imbogamizi, nk’aho wohererezaga umuntu umugororwa amafaranga akamara igihe ataramugeraho rimwe na rimwe akabura nyirayo mu gihe uwayohereje yakoreshe aba ajenti cyangwa yibagiwe kohereza ubutumwa busobabura uwo agenewe.

Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS CSUPT Hillary E. Sengabo, mu kiganiro yahaye imiryango y’abaje gusura abagororwa n’abantu bafunzwe yagize ati” uburyo bushya bwo koherereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga hazongerwaho n’ubundi buryo bwo guhamagarana n’abafunze imbonankubone kuri mudasobwa.”

Yakomeje avuga ko uburyo bwo guhamagarana imbonankubone bizakemura byinshi nk’abana babaga bari ku mashuri ntibabashe gusura, ababo ariko bazajya bakoresha nimero iranga umugororwa (akarangamugororwa)ariyo RCS Case number.

Djuma Issa umwe mubahuguriwe uburyo bushya bwa E-Huza  wari waje gusura uwo muryango we ku Igororero rya Gicumbi, yavuze ko  ubu buryo buzoroshya cyane koherereza amafaranga abantu babo bafunze batongeye gusiragira ku igororero. Avuga ko uburyo bwa mbere bwo kohereza ubutumwa bugufi hari igihe butamugeragaho bigasaba kujya ku igororero rimwe ugasanga ubwo butumwa kuri telefone barabusibye cyangwa telefone wayibagiriwe mu rugo. Ahamya ko ubu buryo bwo gukoresha nomero iranga umugororwa buzaba ari bwiza kandi bwizewe.

Nteziryimana Joseph nawe wo mu Igororero rya Gicumbi akaba ari no bakurikiranye amahugurwa ya E-Huza yagize ati” ubu buryo bushya  bwa E-Huza ni bwiza buzadufasha cyane ndetse bunorohereze imiryango yacu mu kutwoherereza amafaranga batiriwe bagera ku igororero.”

Yakomeje avuga ati” Umuryango uzajya wohereza amafaranga wizeye neza ko uwo bayoherereje amugeraho vuba, kuko mbere kumenya ko hari amafaranga wohererejwe byatindaga cyane ariko ubu abakozi b’igororero biraborohera iyo amafaranga agaragara ko yoherejwe, twemerewe guhita tujya kuyahahisha ibyo dushaka muri kantine y’Igororero kuko buri mugororwa agira akarangamugororwa bityo kuyayobya ntibyapfa kubaho.”

Rwamurangwa Elwin umwe mubashinzwe guhuza ibikorwa bya sisiteme ya E-Huza yavuze ko ubu buryo buje kwihutisha serivise zahabwaga abagorwa n’abantu bafunzwe zirimo kohererezwa amafaranga,gusurwa ku isura ryo kuwa gatatu ndetse no guhahirwa muri Kantine z’amagororero.

Yakomeje avuga ko uburyo bwa mbere bwakoreshwaga bugiye gusimburwa n’ubushya bwa E-Huza ukoresheje *920# ugakurikiza amabwiriza uhabwa kuri telefoni yawe cyangwa ugaca ku rubuga rwa E-huza ari rwo www.ehuza.rw.

Umuvugizi wa RCS CSUPT Hillary E. Sengabo yasobanuriye abaturage baje gusura ababo ku Igororero rya Gicumbi uburyo bushya bwa E-huza.
Abahuzabikorwa ba E-huza hamwe n’abakozi ba RCS bifatanyije mu gusobanurira abagororwa n’abaturage baje gusura ababo ku Igororero rya Gicumbi ibyiza by’ubu buryo.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form