Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga wungirije yitabiriye igikorwa cy’ubutabera bw’ubuhuza n’ubwumvikane ku Igororero rya Muhanga

Uyumunsi taliki 26 Mutarama 2026, Ku Igororero rya Muhanga habereye igikorwa cy’ubutabera bw’ubuhuza n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, cyitabirwa n’umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga wungirije, Hitiyaremye Alphonse, aho yasabye abagororwa kwitabira izo serivisi kuko zatanze umusaruro aho zimaze gukorwa.

Share this Post

Bamwe mu bagororwa bitabiriye serivisi z’ubutabera bw’ubuhuza bushingiye kubwumvikane no kwemera icyaha bo mu Igororero rya Muhanga, baravuga ko iyi serivisi y’ubutabera yabagiriye umumaro kuko yatumye bahura nabo bakoreye ibyaha baganira kuburyo bakemura ibibazo bagiranye muburyo bw’ubuhuza babasaba imbabazi ndetse n’ibihano biragabanuka.

Nzeyimana Yusufu uvuka mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Rugarika, ukurikiranyweho icyaha cy’urugomo ari mubitabiriye serivisi y’ubuhuza akaba yarahawe ubutabera agabanyirizwa igihano.

Aragira ati” Iyi serivisi y’ubutabera bwunga ni nziza kuko ituma abantu badasiragira mu nkiko kuko guhuzwa nuwo wakoreye icyaha mukaganira kubyo wamukoreye ukamubohokera ukemera icyaha ukamusaba imbabazi mukumvikana uburyo ibibazo mwagiranye mubikemura binakuraho amakimbirane kuko nkubu bampaye igihano gisubitse, ibi bituma murushaho kubana mumahoro ntarwicekwe bitandukanye nuko mbere urukiko arirwo rwafataga imyanzuro bigendeye ku mikirize y’urubanza ntabuhuza bubayeho ndashima cyane rwose iyi gahunda.”

Mushimiyimana Edgar nawe uregwa icyaha cy’uburiganya nawe arashima iyi serivisi kuko iyo bitaza kuba bityo icya aregwa cyari kuba imyaka irindwi.

Aragira ati”Ndegwa icyaha cy’uburiganya no kwihesha ikintu cy’undi, mubyukuri atari ubuhuza ibyo nkurikiranyweho bihanishwa igihano cy’imyaka irindwi ariko kubera iyi serivisi y’ubuhuza nahujwe nuwo nakoreye icyaha twumvikana ko amafaranga namuriganyije nzayamwishyura mu myaka ibiri ubu ngiye gusubira mu muryango kandi tuzabana amahoro kuko ibibazo twagiranye bizaba bikemutse.”

Umuvugizi w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, C SUPT Hillary Sengabo yavuze ko iyi serivisi y’ubutabera yagabanyije ubucucike mumagororero.

Yagize ati” Mubyukuri iyi serivisi yaziye igihe kuko mbere itaratangira hari ubucucike mumagororero ariko ubona ko burikugabanuka bigaragara kuko ubu tugeze ku 101 ku ijana tuvuye ku 104 ku Ijana mbere yuko ubuhuza butangira byari biriho, urumva ko ari ikintu cyiza abantu baramutse babyitabiriye uko bikwiye ubona ko byatanga umusaruro ufatika.”

Yakomeje avuga ko abanyarwanda bamaze kwisobanukirwa batacyishora mu byaha cyane biturutse kuri raporo ya Mutarama kuva taliki ya 01 kugeza ku itariki ya 16 uyu mwaka wa 2026, mu magororero yose hinjiye abaje gufungwa 337 hataha 644, ni ubwa mbere bibaye aho umubare wabatashye uza hejuru y’uw’abinjira ni  ibintu byiza cyane twishimira, ikindi kandi abiyandikishije muri gahunda y’ubutabera bw’ubuhuza bushingiye ku bwumvikane no kwemera icyaha (Plea bargaining), hamaze kwiyandikisha kandi abagera kuri 364 mu nkiko z’ibanze n’izisumbuye aho abujuje ibisabwa ari 261 abagomba gukorerwa amasezerano vuba bakaba ari 162.  

Umuyobozi w’urukiko rw’Ikirenga wungirije Hitiyaremye Alphonse, yavuze ko iyi serivisi y’ubutabera bw’ubuhuza n’ubwumvikane  ifitiye abayitabira akamaro kuko inakemura amakimbirane.

Yagize ati”Ubu butabera bw’ubuhuza bushingiye kukwemera icyaha bubafitiye akamaro kuko bufasha uwakoze icyaha n’uwagikorewe guhura bakumvikana uburyo ibibazo bagiranye bikemuka, bikanabafasha kandi mu kwirinda amakimbirane kuko ubwumvikane buba hagati yabo ubwabo uwakorewe icyaha n’uwakimukoreye ibyo bumvikanye urikiko rukaba aribyo rushingiraho rukabyemeza nk’imyanzuro, nyuma y’ibyo bumvikanye ntabujurire bubaho ibyemejwe aba aribyo ariko mubyukuri ubona ko ubu buryo bwatanze umusaruro mu butabera kandi buzakomeza gukoreshwa kugira ngo abakeneye ubutabera babubonere ku gihe.”

Ubutabera bushingiye ku buhuza no kwemera icyaha ni gahunda itaramara igihe kinini itangiye ariko abamaze guhabwa iyo serivisi barayivuga imyato kuko yabafashije kwiyunga n’abo bakoreye ibyaha ndetse banagabanyirizwa ibihano bari kuzakora bari mu Igororero bidasabye ko basiragira mu nkiko.  

Abagororwa bo mu Igororero rya Muhanga barishimira serivisi y’ubutabera y’ubuhuza n’ubwumvikane bushingiye kukwemera icyaha.

Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga wungirije Hitiyaremye Alphonse yasabye abagororwa bo mu Igororero rya Muhanga kwitabira serivisi z’ubuhuza kuko zihutisha ubutabera.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye harimo iz’umutekano ndetse n’iz’ubutabera zikorera mu karere ka Muhanga.
Inzego z’ubutabera zimanuka ku Igororero kureba uwasabye serivisi y’ubuhuza ibyo bumvikanyeho bikaba aribyo biba imyanzuro y’urukiko.
Nshimiyimana Michel umuyobozi w’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye mu rukiko rwa Muhanga, yavuze ko serivisi z’ubuhuza n’ubwumvikane bushingiye kukwemera icyaha bwafashije benshi kubona ubutabera.
Uwimana Christine Umuyobozi w’ubucamanza ku rwego rwisumbuye rwa mu rukiko rwa Muhanga, niwe wari umusangiza w’amagambo muri iki gikorwa.
Umuvugizi w’urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CSUPT Hillary Sengabo yavuze ko serivisi y’ubuhuza bushingiye kukwemera icyaha mubutabera yagabanyije ubucucike mu magororero.
Abagororwa baganirijwe n’umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga wungirije Hitiyaremye Alphonse, ni abatarakatirwa bari ku minsi 30.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form