Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abayobozi mu nzego z’ubutabera n’umutekano bitabiriye gahunda y’ubutabera bw’ubuhuza ku Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2026, ku Igororero rya Nyarugenge habereye igikorwa cy’ubutabera bw’ubuhuza bushingiye ku kwemera icyaha bizwi nka ( plea bargaining). Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ubutabera n’umutekano, barimo Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Justice Harrisson Mutabazi, Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Abahagarariye Polisi na RIB muri aka Karere, Uhagariye Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye ndetse n’abandi bacamanza n’abashinjacyaha bo mu nkiko z’ibanze za Nyarugenge, Gasabo,na Kicukiro ndetse n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Share this Post

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye icyo gikorwa, Umumararungu Marie Rose wari uhagarariye ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye, yibukije abagorororwa ko ubuhuza bushingiye ku kwemera icyaha buhera mu manza zo hasi bitarinze kugera aho gukatirwa, ariko kandi n’uwageze mu igororero  ntabwo aba ahejwe ari nayo mpamvu uyu munsi baje ku igororero rya Nyarugenge kugira ngo uwo ari wese wifuza kwicuza nawe abe yahabwa ubutabera nk’ubw’abandi Banyarwanda bose.

Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyarugenge yasabye abagorororwa Kwirinda kuburana imanza za ndanze bakajya bemera ibyo bakoze kare  mu iperereza ry’ibanze, bityo hakirindwa ko hakomeza kubaho gutinda  kw’ibirego hakorwa irindi perereza nyamara ushobora gusaba imbabazi hakabaho n’uburyo bwo kuguhuzwa n’uwo wakoreye icyaha bigakemuka kare.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda (DPC) mu Karere ka Nyarugenge SP JB Nsabimana we yagiriye inama abagororwa ko mu gihe bagize amahirwe yo kurekurwa, byaba mu buryo bw’agateganyo cyangwa ubwuzuye, bakwiye kubiha agaciro ndetse no kubyubaha birinda ibindi byaha byatuma bagaruka  mu igororero, kuko iyo bagarutse bifatwa nko kuba n’ubundi bararekuwe batabikeneye.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda  Justice Harrisson MUTABAZI waje ahagarariye Umucamanza Mukuru, yasezeranyije abagororwa ko uretse iyi gahunda y’ubuhuza n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea-Bargaining), hari gutegurwa uburyo ba perezida b’inkiko ku nzego zose, bazafata umwanya bakaza kureba ibibazo by’abagororwa muri rusange, ibisaba ubuvugizi bugakorwa n’ibikemurirwa aho bigakemuka.

Muri iki kigorwa cyabaye none, abagororwa babonanye n’ubushinjacyaha, 39 muri bo bahise bakorerwa ubuhuza ( Plea-bargaining). Ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda igamije guhuza no kunga uwakoze icyaha n’uwagikorewe kandi bikanagabanya ubwinshi bw’imanza mu nkiko ndetse no kugabanya umubare mwinshi w’abantu bafungwa ugasanga binatera ubukene mu miryango bakomokamo.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form