Abagororwa twasanze muri uru ruganda kuri uyu wa 20 Mutarama 2026, bemeza ko ubumenyi bahakura bubongerera icyizere cyo kuzagira ubuzima bwiza nyuma yo kurangiza ibihano barimo, bikazanabarinda kongera kwijandika mu byaha.
Abakora muri uru ruganda babanza guhabwa amahugurwa y’amezi atandatu, bikigishwa gutunganya impu no kuzikoramo ibikoresho bitandukanye. Nyuma yo gusoza ayo mahugurwa, bahabwa impamyabushobozi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA), bakabona gukomereza mu ruganda gukora ibyo bize.
Ntirenganya Eric, ni umugororwa ukora muri uru ruganda rukora ibikoresho bikomoka ku mpu. Avuga ko yakatiwe imyaka 5 azira icyaha cy’ubujura ubu asigaje imyaka 2 ngo igihano kirangire. Yemeza ko ubumenyi amaze kugira butatuma asubira mu bujura kuko yumva azibeshaho neza akazanasangiza ubumenyi abo azasanga.
Ati: “nkiri hanze akazi kanjye kari ubujura, gusinda no kujya mu ndaya, ariko ubungubu urwego ngezeho ndi kumva nagera hanze ngahinduka mu Muryango Nyarwanda ngatanga ishusho nziza ndetse nabo nakoreye icyaha bakabona ko nahindutse ko aho mvuye hatandukanye naho nariondi ntaragera aha.”
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora Chief Superintendent Emanuel Hillary Sengabo avuga ko imyuga nk’iyi irinda abagororwa kwiheba no kwigunga, ikabaha n’ubumenyi buzatuma biteza imbere bakanateza imbere imiryango yabo igihe barangije ibihano bityo bikabarinda kongera gukora ibyaha.
Avuga kandi ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro aba ku magororero yose ya RCS, harimo ayigisha ubwubatsi, ubusuderi, ubukanishi, ubudozi, ububaji, gukora amashanyarazi, gutunganya imisatsi, gukoresha mudasobwa, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi. Ati “buri gororero turishyiraho TVET ijyanye n’abantu bahari ndetse n’ibikorwa bihabereye.”
Ibikoresho byakorewe muri uru ruganda bishakirwa isoko bikagurishwa, amafaranga avuyemo akagabanywa mu buryo abagororwa bahabwa 10% by’ayabonetse, mu gihe asigaye agurwa ibikoresho bishya byo gukomeza amahugurwa no guteza imbere uru ruganda.






