Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakozi ba RCS bitabiriye siporo rusange ya Car Free Day ya mbere mu mwaka wa 2026

Ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, mu Mujyi wa Kigali nibwo habaye siporo rusange iba buri kwezi izwi nka Car Free Day, yitabiriwe n’abaturage b’ingeri zitandukanye, barimo n’abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) mu rwego rwo gushyigikira siporo nk’inkingi y’ubuzima bwiza.

Share this Post

Kimwe n’abandi bari baje muri siporo habayeho kugenda n’amaguru no kwiruka bazenguruka ibice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, nyuma bakora imyitozo yo kunanura imitsi no kugorora umubiri.

Nyuma ya siporo, abitabiriye bahawe ubutumwa bubibutsa kugira isuku ku mibiri yabo, mu ngo, aho bakorera n’ahandi hahurira abantu benshi, banashishikarizwa kuzitabira no gushyigikira imikino y’Igikombe cya Afurika cya Handball izabera mu Rwanda kuva tariki 21 kugeza 31 Mutarama 2026.

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukanzayire, ari mu bari bitabiriye siporo kuri uwo munsi.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form