Bwana Corley hamwe n’abayobozi b’ishami ry’uyu Muryango mu Rwanda Prison Fellowship Rwanda bakiriwe n’abayobozi b’Igororero rya Nyarugenge batemberezwa ahatangirwa amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, basobanurirwa uruhare rukomeye ayo mashuri agira muri gahunda y’igorora no gufasha abagororwa kwitegura ubuzima bazabamo nyuma yo kurangiza ibihano.
Mu biganiro yagiranye n’abagororwa, Bwana Andrew Corley bamushimiye urukundo bagaragarizwa n’uyu muryango, bemeza ko inkunga bahabwa ibafasha kwiyubaka ubwabo n’imiryango yabo, kugororoka no kongera kuba abantu bafitiye umuryango n’igihugu akamaro.
Sezibera Celestin ni umwe mu bagororwa bari mu Igororero rya Nyarugenge wemera ko yakoze icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsu mu 1994 ndetse ko uyu muryango Prison Fellowship Rwanda wamufashije gusaba imbabazi abo yakoreye ibyaha bikaba byaramufashije kubohoka.
Ati: ” Maze gufungwa byaragorango ngo mbashe kwemera, hanyuma maze gukurikirana inyigisho zikubiye mu Gitabo cya Mariko nasonaukiwe icyazanye Yesu ko ari icyaha cyanjye, bituma nca bugufi bingoye ariko nemera icyaha.”
Yavuze ko ubu yamaze no kwandika igitabo yise ‘Mpore Rwanda’ kigaruka ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa aho yari atuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Mukamuganga Esther uvuka mu karere ka Karongi na we ni umwe mu bamaze imyaka 13 mu Igororero rya Nyarugenge akaba isigaje imyaka 2 ngo asubire mu muryango. Avuga ko nyuma yo gukora icyaha cy’ubwicanyi yageze mu Igororero bimugora kwiyakira bitewe n’ipfunwe ry’ibyo yari yakoze ariko yaje kwiyakira no guhinduka bitewe n’inyigisho yahawe binyuze mu Muryango Prison Fellowship Rwanda.
Ati: “nafashe urugendo rwo kwiga, nkurikirana inyigisho zari zirimo numva ni inyigisho nziza zituma umuntu ava mu bwihebe zikamuganisha ku gakiza, narazikurikiranye ziramfasha zituma nigarurira ikizere, ubu ndumva ninsubira mu buzima busanzwe nzabasha kugira icyo ngeza ku bo nasize.”
Bwana Andrew Corley yababwiye ko abagororwa n’abantu bafunzwe bari mu mpamvu yatumye uyu Muryango Prison Fellowship International n’ishami ryawo, Prison Fellowship Rwanda bibaho, kugira ngo hashyirweho gahunda zibarinda kwiheba ahubwo zikabafasha gukosoka no kutazongera gusubira mu byaha.
Yagize ati “Mwebwe muri hano, ni mwebwe mpamvu yatumye umuryango PFI ubaho. Dukora uyu murimo kubera ko Imana itubwira ko ari umurimo mwiza, ntimukajye mwisuzugura kuko Imana namwe itabasuzugura.”
Yongeyeho ko uyu muryango uzakomeza kubatera inkunga babafasha kwitegura kuzaba mu buzima bwiza nyuma y’ibihano bakatiwe.









