Umuyobozi w’iri shami rya muzika, Chief Inspector Francis Nkubito, avuga ko ryatangiye ari rito cyane rigizwe n’abacuranzi 17 gusa, ariko ubu rikaba rifite abacuranzi bagera kuri 79 bacuranga ibikoresho bya muzika bitandukanye ku buryo ubu ribasha guhesha ishema n’icyubahiro RCS mu birori.

Chief Inspector Francis Nkubito, Umuyobozi w’itsinda ry’umuziki rya RCS
Chief Inspector Nkubito asobanura ko iri tsinda ryihariye rimaze kugira ibikoresho byinshi kuko buri mwaka bagenerwa ingengo y’imari yo kugura ibigezweho ari nayo mpamvu rimaze gutera imbere cyane ugereranyije n’igihe rimaze ritangiye, rikaba rigeze ku rwego rwo gucuranga aho ari ho hose mu birori kuko rigitangira bitashobokaga.
Ati: “buri mwaka ‘RCS Band’ igira amafaranga bayigenera kugira ngo ibashe kwiyubaka, kugura ibikoresho dukoresha mu gucuranga, kugura impuzankano twambara mu birori bitandukanye.” Yongeyeho ko n’ubwo bafite aho bageze iterambere rigikomeje, ati: “ubu turi 79 ariko twifuza ko twagera ku bacuranzi 180, dufite intego yuko tuzagura n’ibikoresho bicye tudafite no gutegura abarimu bazajya bigisha abandi umuziki bidasabye kubashaka ahandi.”

Iri tsinda rya muzika rigizwe n’abasore n’inkumi bitoreza hamwe gucuranga ibikoresho bitandukanye.
Senior Sergeant Niyirora Matabaro Vincent ucuranga Saxophone na Warder Teta Noella uvuza ingoma akaba anatwara inkoni yo mu karasisi bombi bagize iri tsinda ry’umuziki, bavuga ko bo n’abagenzi babo bitoza gucuranga kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu hanyuma bagatangira gukora isuku yabo n’iyibikoresho bacuranga mu mpera z’icyumweru.
Bavuga ko gucuranga ari ibintu bakunda cyane ndetse ko ariyo mpamvu babikora neza ku rwego ibirori byose bibereye muri RCS babisusurutsa kakahava. SSGT Niyirora ati, “soxaphone ni igikoresho nifashisha ncuranga ijwi riremereye (Bass), dutumirwa gucuranga iyo habayeho ibirori nko mu gihe cyo gusoza amasomo no kurahira ku bakozi barangije amahugurwa (pass out), kujya gucuranga mu bukwe bw’abofisiye bacu, hakaba n’indirimbo ducurangira abayobozi bakomeye n’abanshyitsi b’ibyubahiro mu rwego rwo kubakira.”

Iri tsinda rimaze kuba rinini n’ibikoresho by’umuziki ni byinshi kandi bigezweho.

Itsinda ricuranga ijwi rya ‘bass’ hakoreshejwe Saxophene.

ibi byuma by’umuziki uko bihurijwe hamwe ni ko umuziki uryoha kandi umvikana.

Bemeza ko kwiyumvamo ibyo bakora ni byo bituma babikora neza.

Haba hari amatsinda atandukanye hakurikijwe igikoresho buri tsinda ricuranga.

Itsinda ry’umuziki rya RCS ryitoza gucuranga kuva ku wa mbere kugeza ku wa 5 mu cyumweru.
