Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abarenga 5,000 mu Igororero rya Rwamagana bagiye guhabwa ubuvuzi bw’amaso

Guhera tariki ya 15 Nyakanga 2025, abagororwa bo mu Igororero rya Rwamagana bari guhabwa ubuvuzi bw'amaso babasanze ku Igororero mu gikorwa cyateguwe n'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ku bufatanye n'Ibitaro bya Rwamagana na Onesight essilorluxottica foundation.

Share this Post

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizamara iminsi 10 aho hazavurwa abagororwa basaga 5,000 harimo abazahabwa Indorerwamo  z’amaso zibafasha kureba neza no gusoma, abafite ibibazo bikomeye bakazoherezwa ku bitaro by’isumbuye kandi nta kiguzi basabwe.

Abagororwa bavuga ko bishimiye ubuvuzi bari guhabwa babasanze ku Igororero.

Rukizangango Jean Baptist ni umwe mu bagororwa bo mu Igororero rya Rwamagana wari ufite indwara y’ishaza mu jisho, avuga ko ashimira ubuyobozi bw’igihugu kuko budahwema kubatekerezaho n’ubwo baba baragonganye n’amategeko. Ati: “nahuye n’abaganga baransuzuma bambwira ko bamfasha kugira ngo nzajye ku bitaro bikuru i Rwamagana koza ijisho ngo bakuremo ishaza ririmo.” Yongeyeho ati”nubwo ndi mu Igororero ndi mu buzima butihebye, ikigaragara ubuyobozi bw’igihugu cyacu buraracyatwitayeho n’ubwo twakoze ibyaha.”

Nsanzimana Alexis na we ni umugororwa wahawe Indorerwamo z’amaso, avuga ko yishimye kuko atarakibasha no gusoma Bibiliya, ati:”najyaga muri Bibiliya nkumva sindi kureba neza ariko ubungubu kuba mbonye Indorerwamo nta kiguzi ntanze byamfashije ndabashimira cyane.”

Nyiraneza Veneranda, umuganga w’amaso ku bitaro bya Rwamagana yavuze ko umubare munini w’abo bari kuvura basanze bakeneye indorerwamo z’ifasha kureba neza hakaba n’abandi bafite ibibazo by’umwihariko nk’indwara y’ishaza, abafite inkovu ku mboni n’ubundi birwayi bukomeye buzasaba kubajyana kuvurirwa ku bitaro bya Rwamagana.

Chief Superintendent Hillary Sengabo, umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) avuga ko iki gikorwa gitegurwa nk’umwihariko kuko abaganga baza kuvurira ku Igororero bigafasha kuvura umubare munini w’abagororwa kandi bari ahantu hatekanye kuruta kujya ku bitaro bihurirwaho n’abantu bose. Avuga kandi ko iki gikorwa atari ubwambere kibaye kuko no kuyandi magororero bikorwa no ku bundi burwayi atari amaso gusa, ati” iki gikorwa ntabwo ari ubwambere kibaye kandi sinubwanyuma, kizajya gikomeza kubaho.”

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form