Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Maroc

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Maroc aho yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amagereza no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa (DGAPR) muri icyo gihugu, Bwana Mohamed Salah Tamek.

Share this Post

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu (3) mu Bwami bwa Maroc, CG Murenzi na mugenzi we Bwana Mohamed Salah Tamek basinyanye amasezerano y’ubwumvikane kuri uyu wa 16 Nzeri 2025 ku by’ubufatanye muri serivisi z’amagereza n’amagororero. Uyu muhango ukaba witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Ambasaderi Shakilla K. Umutoni n’abandi bashyitsi bakomeye.

Amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya DGAPR na RCS agamije guha amahugurwa no kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe amagerorero n’amagereza ku micungire y’abagororwa n’imfungwa zishobora guteza akaga, guhana no gusangira ubumenyi kuri gahunda zo kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa. Aya masezerano y’ubufatanye kandi azibanda ku kuguteza imbere no gusangira ubumenyi mu ikoranabuhanga rya Biogas, Ubukorikori, inganda n’ibindi.

Byitezwe ko ubu ubufatanye hagati y’Urwego rushinzwe Amagereza no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa muri Maroc,DGAPR n’ Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora,RCS, buzatuma habaho iterambere mu bunyamwuga n’imikorere mu nzego zombi muri rusange. Leta y’u Rwanda ifitanye umubano mwiza n’Ubwami bwa Maroc binyuze mu masezerano y’ubufatanye rusange yashyizweho umukono i Kigali ku ya 19 Ukwakira 2016. Aya masezerano yatumye umubano w’ibihugu byombi ugenda utera imbere mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, ingabo, ubutabera, ibidukikije,

Komiseri Mukuru wa RCS na mugenzi we wo mu Bwami bwa Maroc.

Mu bari bitabiriye uyu muhango harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc Amb. Shakilla K. Umutoni

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form