Bamwe mu bo twaganiriye barimo abagororwa n’ababasuye ku munsi w’isura rusanjye ryo ku wa Gatandatu ubwo bari baje kubaha Noheri n’umwaka mushya wa 2026, bavuga ko byahoze bigoranye gusura umuntu ugahita umubona ako kanya cyangwa ngo muganire akanya kanini, ndetse ko n’abagororwa batumizaga ibintu muri ‘canteen’ bigatinda ariko ubu bikaba bibageraho mu gihe gito nkuko bikwiye.

Madame Niyigena Janvierre ni umwe mu bari baje gusura abagororwa kuri iri Gororero rya Rwamagana, yagize ati: “naje gusura Papa, narimuzaniye agakweto n’agatiriningi ko kwambara muri iyi minsi mikuru ya Noheri na Bonane nasanze ameze neza, aho twandikishiriza hari serivisi yihuta nahise mubona.”
Niyigena akomeza avuga ko serivisi yo kohereza amafaranga kuri MoMo yabafashije cyane, ati: “iyo ngereranyije na mbere mba mbona ubu ari byiza kuko njye mba mfite akazi ka buri munsi ntabwo njya Nkunda kuboneka, ariko nohereza amafaranga agahaha icyo akeneye ntiriwe nza hano n’imirimo yanjye ikagenda neza, nazabona umwanya nkaza nkamureba tukaganira.”

Bigirimana Firmen nawe ni umugororwa wo muri iri Gororero rya Rwamagana, avuga ko ibintu bitagendaga neza mu mihahire yabo byose ubu byakosotse, ati: “ubundi mbere baradusuraga ugasanga hari igihe uwagusuye akuzaniye ibyo utashakaga ariko ubu aho bihindukiye amafaranga barayohereza kuri MoMo, noneho wakenera ikintu nk’umugororwa ukitumiriza icyo ushaka. Ubu rero navuga ko aribwo bimeze neza kuko umugororwa wese ukeneye ikintu aragitumiza kikazira ku gihe bitarenze iminsi 2 kandi gihuye n’icyo yashakaga.”

Twagirimana Jean De Dieu, we ni umuyobozi wa ‘Canteen’ ya Muhabura ikorera ku Igororero rya Rwamagana. Akomoza ku kijyanye n’ibiciro bagurishaho bamwe bavuga ko bitandukanye n’ibyo hanze ku yandi masoko, yavuze ko ibiciro byabo bishingira ku nyigo y’ibiciro rusange mu karere baherereyemo ikorwa buri mezi atatu.
Ati: “ntabwo aribyo ko ibiciro byaba biri hejuru ugereranyije no hanze kuko hano dufite urutonde rw’ibiciro biba byasuzumwe n’inzego ebyiri; serivisi ishinzwe imibereho myiza y’abagororwa ku Igororero hamwe n’itsinda rya Muhabura rishinzwe amasoko. Bajyana ku isoko bakareba uko bihagaze, bakaza bakemeza igiciro kijyanye n’uko ku Isoko bihagaze cyangwa byaba na ngombwa bakamanura nkuko bo bashobora kujya ku ma ‘depot’ kubyirangurira ku giciro gito.”
Twagirimana akomeza Atanga ingero z’ibiciro bagurishaho ugereranyije no hanze, ati: “nkubu ikiro cy’isukari hari aho usanga kigura Amafaranga ibihumbi 2 ariko hano tukigurisha 1800, amavuta ya Movit iyo ugeze mu masoko uyagura 2000 ariko twebwe tuyatanga ku 1700, umuti w’isabune hano ugura Amafaranga 1700 mu gihe hanze uri kugura 1800 hamwe ukaba wanawugura ku bihimbi 2, n’amata y’inyange 500g hanze bagurisha Amafaranga 1000 hano ni 900.”
Yongeyeho ko ubu hongerewe abakozi mu rwego rwo kwihutisha serivisi ku bagororwa ku buryo iyo bagejejweho urutonde rw’ibyatumijwe bitarenza umunsi umwe batarabibagezaho.

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage bari baje gusura ababo kuri iri Gororero rya Rwamagana, Umuvugizi wa RCS, Chief Superintendent Hillary Emmanuel Sengabo yabasabye ubufatanye mu rugendo rwo kugorora birinda cyanecyane kuzana ibitemewe ku igororero by’umwihariko ibiyobyabwenge kuko bituma nabo bisanga mu igororero kuko hari benshi bijya bigendekera gutyo.


