Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagororwa mu Igororero rya Nyarugenge  bibukijwe ingaruka mbi z’ihohoterwa

Share this Post

Ni ikigikorwa cyabaye  muri Gahunda Mpuzamahanga  ngarukamwaka mwaka yatangiye ku itariki 25 Ugushyingo 2025, aho u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kugaragaza uburemere bw’ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa, ingaruka zaryo ku muryango Nyarwanda no gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kurikumira no kurirwanya hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Isi igira itiDufatanye kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa hifashishijwe ikoranabuhanga.” Ni mugihe insanganyamatsiko y’Igihugu cyacu na yo igira iti “Twubake umuryango uzira ihohotera.”

Umushinjacyaha waturutse   ku Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ushinzwe gukurikirana ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa, Mukasano Alice, ubwo yaganirizaga abagororwa, yabibukije ko ihohoterwa atari iryo ku gitsina gusa ko ahubwo n’ibindi bikorwa bigamije ishimishamubiri ari icyaha. Yanagarutse kwicuruzwa ry’abantu rigikorwa hamwe mu bihugu nubwo mu Rwanda rikiri ku kigero cyo hasi.

Abagororwa bafungiwe icyaha cy’ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina ndetse no guhoza ku nkeke abo bashakanye  bishimiye cyane amasomo n’impanuro bahawe ndetse  bamwe muri bo batanga ubuhamya  ubwinshi bwahurije ku kuba bicuza ibyaha bakoze bakaba banabisabira imbabazi.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa ku Igororero rya Nyarugenge.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form