Ni muri Gahunda Mpuzamahanga y’iminsi 16 iba buri mwaka yatangiye ku itariki 25 Ugushyingo 2025, aho u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kugaragaza uburemere bw’ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa, ingaruka zaryo ku muryango nyarwanda, no gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kurikumira no kurirwanya, hagamijwe kubaka Umuryango Ushoboye kandi Utekanye.
Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora basobanuriwe ubwoko butandukanye bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburyo bunyuranye rikorwamo. Abitabiriye ikiganiro bibukijwe kwirinda kwigana imico y’ibindi bihugu kuko hari imwe n’imwe mu Rwanda ifatwa nk’ihohoterwa. Yabasabye kwirinda kuzagwa mu mutego wose wafatwa nk’ihohotera cyane ko akenshi bikorerwa ahihishe.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Isi iragira iti ““Dufatanye kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa hifashishijwe ikoranabuhanga.” Ni mugihe insanganyamatsiko y’Igihugu cyacu na yo igira iti “Twubake umuryango uzira ihohotera”
Ibi biganiro bibanze ku ngaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku warikorewe n’igihugu muri rusange, uburyo bwa kuryirinda no kurirwanya, kwibutsa serivisi zitangwa na ‘Isange One Stop Center;’ urwego rushinzwe kurwanya ihohoterwa no gufasha abarikorewe, no kwibukiranya icyo amategeko ateganya ku bikorwa by’ihohotera.
DCG Rose Muhisoni wari mu bitabiriye iki kiganiro yashimiye Madame Mireille Batamuliza ndetse na MIGEPROF yamuhisemo ngo ahugure abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora anasaba ko yazagaruka gutanga aya mahugurwa mu bindi bigo bitandukanye bya RCS.



