By’umwihariko baganiriye ku mushinga wo kubaka Isomero rigezweho ry’abagororwa ku Igororero rya Nyarugenge rifite agaciro ka miliyoni zisaga 237 aho ubu iyo nyubako igeze ku kigero cya 56%, mu gihe 44% by’ibikorwa bisigaye biteganyijwe kurangira bitarenze Kamena 2026.
Mu ijambo rye Rev Ndayizeye yashimiye ubuyobozi bwa RCS ku mikorere myiza bagaragaza kuko ari yo ituma ibikorwa bikubiye mu masezerano bagiranye bigenda neza. Ati “ibikorwa aho bigeze harashimishije cyane ariko n’ubundi nta mpungenge twigeze tugira kuko tuba twizeye ko ibyo mukora mubishyiraho umutima.”
CG Murenzi yashimiye Itorero ADEPR ku nkunga batanga mu bikorwa bifasha abagororwa kugoroka no guteza imbere imibereho myiza yabo, abizeza ko imikoranire myiza izakomeza nta makemwa.
Bashoje baganira ku bikorwa by’igenzi bizibandwaho mu mwaka utaha wa 2026, birimo kuarangiza ibikorwa by’inyubako y’isomero bisigaye no kongera inyigisho z’isanamitima n’ubufasha ku bagororwa by’umwihariko ab’igitsinagore kuko bagiye bagaragaza ko batereranwa n’imiryango yabo cyanecyane abagabo babo.




