Umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge Sinior Superintendent Patrick Muragizi ubwo yakiraga abashyitsi, yashimiye Ministeri y’Ubutabera n’abafatanyabikorwa barimo Rwanda Bridges to Justice(RBJ) n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (Rwanda Bar Association, RBA) ku ruhare bagira mu bikorwa bitandukanye by’ubufatanye na RCS haba muri gahunda z’ubutabera n’igorora.
Dr Charity Wibabara wari uhagarariye Ministeri y’Ubutabera yibukije abagororwa ko mu bihe bya Noheri ari igihe cyiza cyo gusubira ku ndagagaciro shingiro zigize ubumuntu. Ati “Noheri ni igihe kitwibutsa ivuka rya Yezu ariko nanone ni igihe cyo gukundana, gufashanya, kubabarirana, gusangira, gufasha abatishoboye no guha agaciro buri muntu wese”.

Dr Charity Wibabara niwe wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera mu gikorwa cyo gusangira Noheri n’abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge.
Dr Charity kandi yibukije abagororwa ko Noheri yibutsa buri muntu wese ko afite impamvu yo kubaho. Yavuze ko ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga ku butabera bushingiye ku burenganzira bwa muntu nk’uko bigenda bigagara mu mavugurura atundukanye mu mategeko, mu nzego z’ubutabera ndetse n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwavuye kuri gahunda yo gufunga nk’uko kera byakorwaga, rugateza imbere gahunda yo kugorora yibanda cyane mu kwigisha umugororwa imyuga itandukanye n’indangagaciro na kirazira ziranga umuntu muzima.
Yibukije abagororwa by’umwihariko abagore kudasigara inyuma bakabyaza umusaruro amahirwe bahabwa na Leta binyuze muri RCS y’ibikorwa bitandukanye by’igorora nko kwiga imyuga itandukanye, ababwira ko n’ubwo bagonganye n’amategeko, ariko Leta y’u Rwanda ibazirikana umunsi ku wundi ari nayo mpamvu bashyirirwaho gahunda zitandukanye zo kwigira mu igororero icyazabateza imbere igihe bazba barangije ibihano.
Abagororwa bashimishijwe cyane n’umunsi bakorewe, bashimira Ubuyobozi bwa RCS bufungurira amarembo abafatanyabikorwa batandukanye bakaza kwishimana na bo bakabona ko batatereranwe mu buzima barimo. Aba bagororwa bemeza ko uyu mwaka wababereye mwiza cyane kuko abayobozi bakomeye mu nzego z’igihugu babasuye bakaganira na bo bagahabwa impanuro zitandukanye.
Abagore n’abana bari muri iri Igororero basangiye noheri n’abayobozi ndetse bahabwa impano zitandukanye za Noheri ziganjemo ibiribwa n’ibinyobwa nka fanta, jus, biswi, umuceri n’ibindi bitandukanye.
Komiseri w’Agateganyo ushinzwe Igorora muri RCS Chief Superintendent Olive Mukantabana waje uhagarariye Komiseri Mukuru wa RCS, akaba ari nawe wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yashimiye abafatanyabikorwa ba RCS badahwema kubaba hafi mu bikorwa bya buri munsi by’igorora n’ubutabera anashimira by’umwihariko Minisiteri y’Ubutabera n’abatanyabikorwa RBJ na RBA ku gikorwa cy’uyu munsi cyo kwitafanya nabo mu gisangira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 n’abagororwa . Yarangije yifuriza abagororwa noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2026.




