Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abana bo mu Igororero rya Nyagatare basangiye Noheri n’abayobozi batandukanye

Kuri uyu wa 23 Ukuboza 2025, Urwego rw’Urwanda rushinzwe Igorora RCS ku bufatanye n’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) na Minisiteri y’Ubutabera bifatanyije n’abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare mu kwizihiza no gusangira umunsi mukuru wa Noheri, mu rwego rwo kubibutsa ko bakunzwe kandi bakwiye kugororoka.

Share this Post

Umunyamabanga Mukuru wa EAR Rev. Pasiteri Saano Stephen wari umushyitsi mukuru yari kumwe na Bwana Kizito waje ahagarariye Minisiteri y’Ubutabera hamwe n’abuyobozi bw’Igororero ry’abana rya Nyagatare.

Muri ibyo birori, abana bahawe amafunguro y’ibyo kurya no kunywa bitandukanye banahabwa impano zirimo ingofero, Biscuit na bombo.

Banagejejweho ijambo ry’Imana n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gahini, Bishop Gahima Manase aho yabifurije Noheri nziza, abasaba gukura isomo mu mahirwe bahabwa, bagaharanira guhinduka no kugororoka kugira ngo babe abantu bazima bazagirira akamaro umuryango Nyarwanda. Abana bagaragaje akanyamuneza banashimira urukundo bagaragarijwe bizeza ko bazakomeza gutsinda amasomo bahererwa mu Igororero ndetse bakanahindura imyitwarire mibi yose bagize ikabageza mu gukora ibyaha.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form