Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mu magororero yose hashojwe amahugurwa ku burenganzira bwa muntu no gukumira icuruzwa ry’abantu

Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025, hasojwe amahugurwa yateguwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yari amaze iminsi ibiri atangirwa mu magororero 14 hirya no hino mu gihugu, agamije kongerera ubumenyi abakozi b’amagororero ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu no gukumira icuruzwa ry’abantu.

Share this Post

Aya mahugurwa yatangiye ku wa 23 Ukuboza 2025, yitabiririwe n’abagera kuri 500 basobarurwa uko bagomba kwirinda ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu n’uburyo icuruzwa ry’abantu rikorwa, ingaruka rigira ku muntu n’igihugu, ndetse n’uruhare rwabo mu kurikumira no kurirwanya, binyuze mu kumenya amategeko, gutahura ibimenyetso no gutanga amakuru ku gihe.

Abateguye amahugurwa kandi batanze imfashanyigisho zo kwifashisha mu kurushaho kwihugura no guhugura abandi kugira ngo hatagira ucikanwa.

Aya mahugurwa ari mu murongo wa gahunda ya RCS na MINIJUST ugamije gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi b’amagororero mu bijyanjye n’amategeko n’uburenganzira bwa muntu bigafasha kunoza inshingano zabo za buri munsi.

Aya mahugurwa yatanzwe mu magororero yose mu Gihugu.
Bigishijwe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gukumira icuruzwa ry’abantu.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form