Ni mu giterane cyabereye muri iri Gororero, aho abavugabutumwa bo muri SOAG baje kwifatanya n’abagororwa kwizihiza Umunsi mukuru wa Noheri wabaye ejo kuwa kane. Abagororwa bagejejweho ijambo ry’Imana n’impanuro zitandukanye, bibutswa ko ibihe bya Noheri ari umwanya mwiza wo kwishima, gusangira, gufashanya ndetse kwisuzuma umuntu akitandukanya n’ikibi cyose.
Abagororwa bashimiye cyane aba bavugabutumwa babazirikanye bakaza kubaha ibirori ndetse n’impano z’iminsi mikuru. Babasabye kujya babazirikana no mu bindi bihe uko umwanya ubonetse bakaza bakabasura.
Abagororwa nyuma yo kugezwaho ijambo ry’Imana, ku bufatanye na RCS, SOAG yashyikirije abagororwa impano ya matola 100 mu rwego rwo kwifatanya nabo mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025.
Muri gahunda zitandukanye z’igorora, RCS igira imikoranire n’imiryango,ibigo n’amadini bitandukanye bafatanya mu bikorwa bitandukanye by’igorora byose bigamije kurushaho kunoza imibereho myiza y’umugororwa. Aha hazamo n’ivugabutumwa kuko rifasha mu isanamitima kuri aba bantu bari mu magorero atandukanye.
