URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

DCGP Rose Muhisoni mu ihuriro ry’Abagore b’Abacungagereza yasabye abaryitabiriye kurangwa no gukunda akazi ko aribyo bizatuma ubushobozi bwabo bugaragara

Ibi Komiseri Mukuru W’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS DCGP Rose Muhisoni, yabitangaje mu ihuriro ry’abagore b’Abacungagereza b’Abagore riri kubera muri Lemigo Hotel rizamara iminsi ibiri, ndetse abaryitabiriye bahawe umwanya bagaragaza zimwe mu mbogamizi bahura nazo bijyanye n’imiterere y’akazi ndetse n’izindi zijyanye n’imiterere y’imibiri yabo hakiyongeraho no kwita ku miryango yabo.

Share this Post

Wdr Gihozo Honoratha yavuze ko akenshi bakunda guhura n’imbogamizi z’imiterere y’umubiri wabo ugasanga bamwe babifata nko kwanga akazi ko nabyo bikunda kuba ikibazo.

Yagize ati” Mubyukuri urebye muri rusange turakora kandi neza, guza tujya duhura n’imbogamizi z’imiterere y’umubiri wabivuga bakavuga ko ari ugutinya akazi kandi atariko bimeze, urugero nk’iyo ugiye mu kwezi k’umukobwa hari abaribwa cyane bikagorana kuba wajya mu kazi uri muri ibyo bihe, ikindi ndavuga ku bacungagereza b’abagore bakitinya batinya kugaragaza ibitekerezo byabo, ndabasaba kujya mwitinyuka kandi nimubikora bizatuma n’abandi kubona ko mushoboye kuko burya n’ibitekerezo by’umuntu biri mu bigaragaza ubushobozi bw’umuntu kandi ndabizi nitubikora na bagenzi bacu b’abagabo bazabona ko dushoboye mu kazi kacu ka burimunsi.”

Yakomeje avuga ko ikindi cyabafasha ari ukwirinda kwigana imico itagezweho, kuko biri mu bituma benshi bakora ibidakwiriye kubera kwigana ibidafite umumaro, nabasabaga ko igihe cyanyu mwajya mugikoresha  mukopera ibibafitiye umumaro, kandi mubyukuri nitubasha kwiyubaha mu kazi kacu bizadufasha mu gukora akazi kacu kinyamwuga.

Sgt Mukamurenzi Sandrine, yavuze ko mu kazi bakora ka buri munsi ko gucunga umutekano bahura no n’imbogamizi nk’abagore ariko ko bagerageza kwitanga bakagakora uko bikwiriye.

Yagize ati” Ndagira ngo mbasangize ubunararibonye mu kazi k’umutekano  mazemo igihe, akazi k’umutekano gasaba ubwitange, hari igihe biba ngombwa ko ujya gukorera kure y’umuryango ariko ibyo ntabwo biguca intege kubera ko ugiye kure yawo, mubyukuri biba bisaba ubwitange, ndasaba bagenzi banjye gukunda akazi kuko iyo ubashije kwitanga no kwihangana igihe kiragera umusaruro ukaboneka kuko ibintu byose kubigereho bisaba kwihangana.”

IP Jeanne Mukagasana  umuganga wa ukorera kuri  Ku cyicaro cya Gikuru cy’urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, yaganirije abitabiriye ihuriro ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere abasaba kwirinda gusama inda zitateganyijwe.

Yagize ati” Mujye mugerageza mwite ku bana banyu mu mwanya muto mubona mubaganirize ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko iyo batabonye ababibaganirizaho bisanga bakora ibintu bihabanye bibagiraho ingaruka, ikindi nabasaba ni ukwirinda gutwara inda zitateganyijwe byaba na ngombwa mu kikingira mu gukora imibonano mpuzabitsina kabone nubwo yaba ari umugabo wawe mu rwego rwo kuboneza urubyaro, hari kandi indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina igihe wahuye n’umuntu ufite izo ndwara uzifite muhuje ibitsina, niyo mpamvu mbasaba kujya mwipimisha buri gihe kandi mukitoza umuco w’isuku kuko iyo uzirwaye zishobora kukwica cyangwa se bikanakwangiriza icyerekezo cyawe.”

SP Fatuma Mutesi Umuyobozi wa Gereza y’abagore ya Ngoma yavuze ko mu kazi k’umutekano bisaba kwigomwa no gukunda Igihugu kuko bitabaye ibyo ntacyo twazageraho.

Yagize ati “ Akazi dukora gasaba ubwitange, bisaba ko hagira ibyo wigomwa cyane umwanya wo kuruhuka, ibyo rero bisaba ko abayobozi nabo bagomba kujya bafata umwanya bakegera abacungagereza bayoboye kugirango bumve n’ibibazo bafite, ibyo bituma umenya n’uburyo ibibazo byabo bihabwa umurongo n’uko ubikemura, mubyukuri igitsinagore mu nzego z’umutekano abantu baracyafite imyumvire ko ako kazi gakorwa n’igitsinagabo gusa, niyo mpamvu rero tugomba kugaragaza ubudasa nkatwe abagore bateye intambwe bakaba barageze muri izo nzego kugira ngo bitere n’abandi umurava wo kubikunda kuko twese dukora akazi kamwenk’ako abagabo bakora ndakomoza ku kwegerezwa imiryango ko bigoye kuko bose bashatse gukorera aho imiryango yabo iri bitakoroha, icyo nasaba ubuyobozi nuko hajya habaho kujya hatangwa impushya zishoboka hakabaho gusura imiryango igihe bibaye ngombwa.”

DCGP Rose Muhisoni Komiseri Mukuru Wungirije  w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’abagororwa RCS, yaganiriye n’abagore  bitabiriye ihuriro ku bunararibonye yagiye ahura nabwo ari mu kazi  ndetse bitari bimworoheye ariko kubera kwihangana byatumye agera kuri uru rwego ariho ubu.

Yagize ati” Ndagira ngo mbabwire ko mu kazi kacu ka burimunsi ntawe ubu utarahuye n’imbogamizi, nanjye natangiye akazi mbona bigoye ariko ngira kwihangana, nicyo cyatumye ngera ku rwego ndiho ubu, niyo mpamvu icyo nabasaba ari ugukunda akazi kandi ukanabihuza n’inshingano z’akazi byose bikagenda neza, ndabasaba ko mwajya muganira n’abafasha banyu uburyo buri wese yafata inshingano z’urugo kuko urugo atari urw’umugore gusa, ndabasaba kandi kubyara abo mushoboye kurera ndetse mukanarenga imyumvire yuko mugomba gukorera aho imiryango yanyu iri kuko hari igihe biba ngombwa ko ukorera kure y’umuryango kubera imiterere y’akazi bikaba ngombwa ukorera kure y’umuryango.”

Ni ibiganiro bizamara iminsi ibiri kuko bizasozwa ku munsi w’ejo taliki ya 21 Nzeri 2022, nkuko ari ihuriro rya gatatu ntabwo birangiriye aha ahubwo bizajya biba mu rwego rwo gukomeza guteza imbere no kububakira ubushobozi.

WDR Gihozo Honoratha yavuze ku mbogamizi bahura nazo mu kazi harimo n’imiterere y’imibiri yabo.
SGT Mukamurenzi Sandrine yasabye abitabiriye ihuriro ko nubwo hari imbogamizi bahura nazo bitababuza gukora akazi.
Abitabiriye wabonaga ko banyotewe n’ibiganiro byatangiwe mu ihuriro bari bitabiriye.
IP Jeanne Mukagasana umuganga wa RCS yabaganirije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere abasaba kwirinda inda zitateganyijwe.
SP Fatuma Mutesi Umuyobozi wa Gereza ya Ngoma yabwiye abitabiriye ihuriro ko n’abayobozi bajya bakurikirana ibibazo abakozi bahura nazo kuko nabyo ko bigabanya impamvu zituma akazi gapfa.
DCGP Rose Muhisoni Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, yabahe impanuro ababwira ko mu kazi igituma ugera kure bisaba kwihangana.
Ihuriro ryari ryitabiriwe kuva ku mugore w’umucungagereza muto kugeza kuri muyobozi mukuru iri ku ntera ya nyuma muri RCS w’igitsinagore ariwe DCG.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form