Mu ruzinduko rwe, Mansaray yabanje gusura Igororero mpuzamahanga rya Nyanza ku munsi w’ejo, aho yaganiriye n’abagororwa barimo aboherejwe n’urukiko mpuzamahanga baturutse muri iki gihugu ndetse n’abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ku ngingo zitandukanye zirimo kugorora, umutekano, imiyoborere, ibiribwa n’imibereho myiza, ubuvuzi n’ubwishingizi, isuku ndetse n’imyidagaduro.

Madamu Binta Mansaray yaganiriye n’abagororwa bakomoka muri Sierra Leone bari mu Igororero rya Nyanza.
Madamu Binta yashimiye RCS ku bufatanye bwiza bukomeje kuyiranga mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano aboherejwe bakatiwe, anashimira gahunda nziza z’igorora zihabwa abagororwa cyanecyane imyuga n’ubumenyingiro bahakura yiganjemo ububaji, ubudozi, ubukanishi bw’ibinyabiziga, amazi n’amashanyarazi, ikoranabuhanga n’ubundi bukorikori butandukanye.
Kugeza ubu abari kurangiriza ibihano mu Rwanda bakatiwe n’uru Rukiko Rudasanzwe rwa Sierra ni bane, nyuma y’uko batatu barekuwe undi umwe agapfa azize indwara.
