Madamu Binta aherekejwe na Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, DCG Rose Muhisoni, yasuye ahari ibikorwa bitandukanye kuri iri Gororero, birimo aho abagororwa bahamagarira kuri telefone bavugana n’imiryango yabo ndetse n’inshuti zabo, aho abagororwa bahurira n’ababunganira mu mategeko, ndetse n’irerero ry’abana batarengeje imyaka 3 babana n’ababyeyi babo mu Igororero.

Irerero ry’abana ku Igororero riba rikurikirana imirire myiza y’abana no kubahugura kugira ngo babe bari ku rwego nk’urwabandi abana bose mu gihugu.
Madamu Binta yashimye uburyo RCS ifasha abagororwa kubaho mu buzima buboneye kandi bubafasha kugororoka, anashima u Rwanda ku byemezo n’umuhate rugaragaza mu guteza imbere ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.
RCS muri gahunda n’ingamba zayo zitandukanye ikomeza gushyira imbere ubutabera, ubumenyingiro n’amasomo mboneragihugu ku bagororwa hagamijwe kubafasha gusubira mu muryango babaye abantu bazima kandi bubaha amategeko.
