Nk’uko buri gororero rigira umwihariko waryo, iyo ugeze ku igororero rya Nyarugenge riherereye mu Mujyi wa Kigali, usanga bacuruza imyenda myiza idodwa n’abagororwa, uduseke, inkongoro, udukoresho two mu rugo dutandukanye, ibikapu, inkoni z’abasaza n’indi mitako ibereye ijisho.

Umugororwa icyo ahisemo kwiga ahava akizi neza ku buryo yahatana ku isoko ry’umurimo.
Si kuri uwo munsi w’isura rusange bacuruzaho gusa kuko n’undi wese ukeneye gukoresha ibikoresho ashaka ku igororero avugana n’ubuyobozi bw’igororero bakamukorera ibyo akeneye cyane ko imyuga yose bayiga kandi bakanayikorera ku Igororero harimo ububaji, ubudozi, gukora inkweto, ibikinisho by’abana n’ubundi bugeni butandukanye.
Ibyo byose babyigira mu Igororero mu murongo wo kubagorora no kubafasha kuzigirira akamaro barangije ibihano ndetse bikagira uruhare rukomeye mu kubarinda ubwigunge no kugira intekerezo mbi.
Si ibyo gusa kuko kugira ubumenyi nk’ubwo no kubukoresha kenshi aho baba bari mu magororero bikarishya ubumenyi bahabwa hakiyongeraho n’amafaranga bakura muri ibyo bikorwa baba bakoze kuko ababikora bahabwa icumi ku ijana (10%) ku mafaranga aba yavuyemo, andi agasubira kugurwamo ibikoresho bifashisha muri iyo mirimo.

Ibikorwa by’abagororwa birakundwa cyane kandi bikagurwa n’abaza kubasura.
Ubumenyi abagororwa bakura mu magororero buba bufite ireme bitewe no kwiga banashyira mu bikorwa ibyo biga, iyi ikaba ari imwe mu mpamvu hashyizweho ikindi kigo kizajya cyakira abagororwa basigaje igihe gito ngo barangize ibihano mu rwego rwo kubahuza n’abikorera n’amakoperative, bikazajya bibafasha kwisanga muri sosiyete no kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe nk’uko byatangajwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi ubwo hafungurwaga icyo kigo ‘Rwamagana Social Reintegration Centre.’
CG Murenzi yagize ati “by’umwihariko zimwe muri gahunda zizategura abagororwa gusubira mu miryango yabo zirimo: gutyaza no gushyira mu ngiro ubumenyingiro umugororwa yaherewe mu igororero agatangira kubukoresha hanze y’igororero, kwigishwa kwihangira imirimo, no guhuzwa n’abikorera, koperative n’amashyirahamwe hakurikijwe ubumenyi buri wese yahawe.”
Aya mahirwe yose yashyizweho agamije gufasha uwakoze icyaha kongera kuba umuturange ufite ubuzima bwiza kandi wubaha amategeko.

Ibi bikorwa byose abagororwa bakora binabari kugira ubwigunge mu Igororero.

Abagororwa bakura ubumenyi bwinshi butandukanye mu igororero kuko na bo ubwabo barigishanya.

Ibikoresho byifashishwa mu kwiga no gushyira mu bikorwa ibyo biga babishakirwa n’ubuyobozi bw’igororero.

Abagororwa biga gukora ibintu byiza kandi bifite uburambe nk’umwihariko wabo.
