Ni amahugurwa ari gutangwa ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), hamwe n’Umuryango ‘Rwanda Bridges to Justice ufatanyije na International Bridges to Justice.’
Intego nyamukuru y’aya mahugurwa ni ukongerera ubumenyi n’ubushobozi abakozi ba RCS ku mategeko y’igihugu, ay’akarere n’ay’Isi yose yashyizweho hagamijwe kurwanya ivangura no kurengera uburenganzira bwa muntu, kugira ngo bashobore gukumira, gutahura no gukemura ibibazo by’ivangura mu Magororero.
Aya mahugurwa kandi agamije kubongerera ubumenyi bwo gukurikirana imanza no gutanga raporo zinoze, guhagararira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bagororwa by’umwihariko abagore, abafite ubumuga, n’abandi bafite ubumenyi n’ubushobozi bucye.

