Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Umutwe udasanzwe wa RCS ubamo abafite ubumenyi n’ibikoresho by’ihariye bibafasha gukora kinyamwuga

Kugeza ubu, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora RCS rufite umutwe udasanzwe ugizwe n’abagera ku 150, bahawe amahugurwa adasanzwe n’ibikoresho by’ihariye bibafasha guhosha imyigaragambyo aho yavuka hose mu magororero ndetse no gucunga umutekano w’abagororwa mu mbogamizi izo arizo zose.

Share this Post

Ni amahugurwa bahererwa ku Ishuri rya RCS rya ‘Rwamagana Training School’, akaba abongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo gutabara aho ari ho hose mu magororero igihe havutse ibibazo by’umutekano hifashishijwe ibikoresho by’ihariye birimo: ingabo z’ibakingira, ibyuka biryana mu maso, ibikoresha amazi mu gutatanya abigaragambya n’ibindi bitandukanye bibashoboza gukora akazi vuba kandi ntawuhutajwe.

Umuvugizi wa RCS, Chief Superintendent Hillary Emmanuel Sengabo avuga ko kuba uyu mutwe w’ihariye uhari ari inkingi ikomeye mu nshingano zo kugorora no gucunga umutekano w’abagororwa n’uwabo bwite, bigakorwa kinyamwuga mu buryo budahutaza uwo ariwe wese, hakurukijwe amategeko y’Igihugu na mpuzamahanga mu gusigasira uburenganzira bwa muntu.

Ati “nukuvuga ngo ubu turakora mu buryo bwa kinyamwuga kuko umutwe wihariye baba bafite ubushobozi bwo gukemura ikibazo mu ituze hirinzwe ihohoterwa. Aho abantu bakora kinyamwuga baba batandukaniye n’abadakora kinyamwuga mu bijyanjye n’ibi by’umutekano, ni ugukora ibintu neza utangije.”

Umuvugizi wa RCS, akomeza avuga ko uyu mutwe udasanzwe Atari wo wihariye wonyine kuko hari n’irindi ‘Tsinda ry’ihariye rya muzika’ ndetse n’ishuri rikuru ry’igisha abo ku rwego rwa ba Ofisiye bato.

ubumenyi n’ubushobozi bafite bibafasha gukora akazi gakomeye bidasabye ko baba benshi cyane.
Bakorera imyitozo ku Ishuri rya RCS, Rwamagana Training School.
Uyu mutwe udasanzwe ugizwe n’abasore n’inkumi.
Bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gucunga umutekano w’abagororwa mu nzitizi izo arozo zose.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form