Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge bahawe Impamyabumenyi nyuma yo kurangiza amasomo

Uyu munsi tariki ya 27 Ugushyingo 2025, abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge bahawe impamyabumenyi nyuma yo kurangiza amasomo bahawe ateguwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ku bufatanye na ‘Prison Fellowship Rwanda’.

Share this Post

 Amasomo baherewe muri ayo mahugurwa yitezweho yateguwe hagamijwe gufasha aba bagororwa kongera kubaka indangagaciro, kunoza imyitwarire mu rwego rwo kubafasha kubana n’abandi neza aho bari no mu gihe  bazaba barangije ibihano byabo basubiye hanze y’igororero.

Uyu muhango witabiriwe na Madam Achella Ndlovu, Uhagarariye Prison Fellowship International muri Afurika, akaba yashimiye ubuyobozi bwa RCS uruhare bugira mu kugorora abakoze ibyaha binyuze mu nyigisho zibafasha kwiyubaka.

Madam Achella, yongeyeho ko izi nyigisho zigira uruhare rukomeye mu guhindura imitima no kongerera icyizere abagororwa, bityo bigatuma babasha gusubira mu buzima busanzwe bafite intego nshya n’icyizere cy’ejo hazaza.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form