Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) n’Urwego rushinzwe Igorora mu Gihugu cya Namibiya (NCS) bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubufanye muri gahunda zigorora nk’uko byemejwe mu nyandiko y’amasezerano y’ubufanye yasinyiwe I Kigali kuwa 06 Gashyantare 2025 ubwo CG Raphael T Humunyela yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.
Muri uru ruzinduko rw’akazi arimo, CG Evariste Murenzi na CG Raphael T Humunyela wa Namibiya kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2025 I Windhoek muri Namibiya bashyize umukono kuri gahunda yo gushyira mu bikorwa bikubiye mu masezerano y’ubufatanye ku mpande zombi yasinywe mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2025 i Kigali.
Iyi ntambwe yatewe ku bigo byombi, igiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa bikubiye muri aya masezerano y’ubufanye cyane cyane mu nzego z’amahugurwa no kongerera ubushobozi abakozi b’ibigo byombi, gucunga umutekano w’amagororero, Gahunda z’igorora no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa barangije ibihano, gusangira ubunararibonye mu micungire no kwita ku bagororwa, gusangira ubumenyi ku ikoranabuhanga nka Biogaz n’ikoranabuhanga mu gukora ibiribwa bitandukanye.

Ubu bufatanye hagati y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) n’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia(NCS) bwitezweho kandi kuzongera umusaruro n’ubunyamwuga mu bikorwa by’igorora ku mpande zombie nko mu mahugurwa n’iterambere ry’ubushobozi bw’abakozi, Iterambere ry’amasomo n’ibikoresho, Ubushakashatsi n’iterambere mu nzego zombi, Gusangira ubuhanga mu bice bitandukanye by’amahugurwa, iterambere, guteza imbere no gucunga impano, kuyobora ndetse no koherezanya abakozi batoza abandi.
CG Evariste Murenzi n’itsinda bari kumwe, basuye Ikigo gitangwirwamo Imyitozo y’Ibikorwa by’Igorora cya Lucius Sumbwanyambe Mahoto aho bishimiye gahunda nziza zitangirwa muri icyo kigo nk’imyitozo y’ibanze y’igorora, ubuyobozi n’ibikorwa by’igorora, kwita no Kuyobora abandi n’ibindi.

U Rwanda na Namibiya bifitanye umubano binyuze mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono mu nama Isanzwe ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yabereye i Addis, muri Gashyantare 2023, ibyo bikaba byaratumye umubano w’ibihugu byombi urushaho gukomera by’umwihariko mu nzego z’umutekano n’iz’ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi n’ibindi.

