Hatekerezwa ubu buryo, hari hashize iminsi ku magororero humvikana abaturage bavuga ko bajya gusura ababo bagahura n’imbogamizi z’uko bahatakariza umwanya munini n’akazi kagapfa, guhabwa umwanya muto wo kuganira n’ababo ndetse rimwe na rimwe abo baje gusura bagataha batabonanye bitewe n’amasaha.
Ibi nibyo byatumye Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS rugenzura ikibazo nyamukuru cyaba gitera ibyo byose abaturage batishimira ngo servisi igende neza.
Byaje kugaragara ko ikibazo cy’iyi mikorere abaturage bitaga ko ari mibi, gishingiye ku mwanya munini abaturage batakarizaga mu guhaha ku iguriro ry’igororero (cantine) ibyo baza gushyira abo basuye. Ibi bigatuma abagororwa baza bagategereza ababasuye bakababura bigatwara umwanya munini wo gutegereza igihe barangiriza guhaha, ibi bikanatuma umwanya bahawe wo kuganira uba muto mu rwego rwo gusiganwa n’amasaha no gusaranganya igihe ngo buri wese byibuze atahe abonanye n’uwe.
Nk’uko byagaragaye mu cyumweru cya mbere iyi gahunda nshya itangiye ubu buryo bwabaye igisubizo ku byo abaturage bakomeje kugaragaza ko ari imbogamizi bahura nazo haba mu bijyanye no kwihutisha serivisi no kuyinoza.
Bamwe mu baturage basuye ababo bagororerwa ku Igororero rya Nyarugenge kuri uyu wa 4 Ukwakira bemeza ko gahunda yashyizweho yo koherereza umugororwa amafaranga ari nziza haba ku ruhande rw’usura n’usurwa.
Mukandayisenga Jeanne d’Arc umwe mu baturage wari wasuye umugorwa ku Igororero rya Nyarugenge ubwo twamubazaga uko yakiriye impinduka mu buryo bwo gusura yagize ati: “Ndabona iyi gahunda ari nziza. Nta mwanya munini noneho turi kumara dutegereje abacu, twahawe iminota myinshi tuganira n’abantu bacu bitandukanye n’uko byari bisanzwe. Ikigaragara cyo iminota myinshi twayitakarizaga mu kujya guhaha ibyo turi bubahe kandi twahatindaga cyane kuko twabaga turi benshi, rimwe na rimwe abantu bacu bakaza bakatubura bakisubirirayo twe tukiri kuri Kantine.”
Nsabimana Fulgence nawe yaduhamirije ko ubu buryo igihe bwakomeza bwazajya bwihutisha servisi ndetse n’uwaje gusura uwe ntamuhahire ibyo adakeneye. Ati: “Byadufashije kuko hari n’ubwo twabahahiraga ibyo bo badakeneye, nk’ubu ukamuzanira amavuta kandi akeneye umuti w’amenyo. Kuba bazajya bihahira nibyo byiza kandi n’iyo waba wabuze umwanya wo kuza hano ku igororero uba wizeye ko uwawe ntakibazo afite iyo icyo wakabaye umuha wakimwoherereje kuri telefone”
Hari bamwe mu badasobanukiwe uko amafaranga yohererezwa umugororwa, gusa RCS yabitanzeho umucyo, isobanura uko bikorwa muri rusange. Buri gororero rigira kode (MoMo Pay) yoherezwaho amafaranga, hakaba na nomero isanzwe yoherezwaho ubutumwa bugufi busobanura uwohereje amafaranga (Amazina abaruye kuri Sim Card yakoreshwejwe mu kohereza amafaranga) n’imyirondoro y’uwo yohererejwe(umugororwa) n’umubare w’amafaranga yoherejwe.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororora rwizeza abaturage bafite impungenge z’uko abagororwa bazajya bagorwa no kubona ibyo batumije muri Kantine, RCS iramara impungenge ko ijya gufata umwanzuro kujya basurisha MoMo bari babitekerejeho mbere kandi ko nta kibazo kizabaho na gito ibyo umugororwa akeneye bizajya bimugeraho mu gihe gito gishoboka.
