Ku ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside batambagijwe ibice bitandukanye by’iyo nyubako, igiye irimo ibimenyetso byerekana uko urugamba rwo kubohora ubanyarwanda bicwaga bazira ubwoko bwabo, n’uburyo bamwe mu banyarwanda bari baramenesherejwe mumahanga hirya no hino bafashe iya mbere bakemera guhara amagara yabo ngo babohore benewabo bicwaga, aribwo urugamba rwatangiraga bagasoza intego yabo bayigezeho nubwo bitabujije bamwe muribo kuhasiga ubuzima muri urwo rugamba rwo guhangana n’umwanzi.
Basobanuriwe amateka y’iyo nyubako nuburyo yabaye umutaka wabo kuko abanyepolitiki n’abasirikare 600 ba RPA, arimwo bari bari kubwumvikane bwa Leta yari iriho biturutse ku masezerano yari yabereye Arusha muri Tanzaniya yo gusaranganya ubutegetsi, ariko nyuma bagashaka kubatsinda muri iyo nyubako kugirango hatarokoka n’umwe birwanaho mu buryo bushoboka birangira bagenzi babo baje kubunganira baturutse ku murindi aho ibindiro bikuru bya RPA byari biri baboneraho no kurokora abicwaga mumujyi wa Kigali bakomeza urugamba aribyo byanatumye babona intsinzi.
Abanyeshuri bashimye ubutwari n’ubwitange byaranze ingabo zari iza RPA, bakemera guhara amagara yabo ariko bakabohora abicwaga bazira uko baremwe biyemeza nabo ko mubyo bagomba gukora byose bagomba kurangwa n’ubutwari kandi bagakunda igihugu cyabo baharanira ubumwe n’iterambere by’abanyarwanda.





