Muri uru ruzinduko Dr. Biruta yasobanuriwe uko uwo mushinga wa E-Huza uzajya ukora ndetse agera no mucyumba kirimo abagororwa bari kuganira n’ababo imbonankubone, aho umugororwa ahabwa ibikoresho byabugenewe akabyambara mu matwi (ecouteur), ubundi akavugana n’umuntu wo mu muryango we barebana bidasabye ko aza kumusura ku Igororero, igihe yahawe cyarangira hakajyaho undi nawe agakoresha umwanya we bakagenda basimburana bitewe n’ubusabe bwabasabye kuganira n’ababo.
Minisitiri Biruta yashimye uburyo kuri iri gororero hari imishinga myinshi myiza kandi ko Minisiteri izakomeza gutanga ubufasha n’ubuvugizi ngo imishinga ikomeze kwaguka.
Yagize ati” Mu by’ukuri iyi mishinga itandukanye kuri iri Gororero ni myiza urebye izi nyubako zirikuzamurwa ndetse n’indi mishinga ifasha abagororwa koroherwa na zimwe muri serivise bakenera umunsi ku munsi. Ndabizeza ko Minisiteri itazahwema gutanga ubufasha ndetse n’ubuvugizi aho bishoboka kugira ngo imishinga ikomeze yaguke, mukomereze aho kuko urabona ko hari ibintu byinshi biriguhinduka kandi ubona ko nibimara gufata umurongo bizaba bisa neza kuko Igihugu gishishikajwe n’iterambere ry’abaturage bacyo.”
Avuga ku ikoranabuhanga rifasha abogorwa gusurwa bidasabye ko abantu babo baza ku Igororero, yasabye abakozi b’Igororero Igeragezwa ririgukorerwaho ko bagomba kubikorana ubushishozi kuko ikoranabuhanga iyo rikoreshejwe nabi rishobora gutera ibibazo aho kuzana ibisubizo, abasaba kwita ku byuho bishobora kugaragaramo.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, ruri mu bigo Minisiteri y’umutekano ifite mu nshingano, akaba ariyo mpamvu uruhare rwayo ari ingenzi mu gutuma rukomeza gutera imbere mu bikorwa bya burimunsi bakora kandi ubona ko birigukura umunsi ku munsi ugereranyije nuko mu bihe byashize byari bimeze.






