Bakigera ku rwibutso abakozi bahoraho bafasha abaje gusura Urwibutso, basobanuriye abanyashuri bari mumasomo abategura kuba ba Ofisiye bato ba RCS, bari baje mu rugendoshuri rwo kumenya amateka yaranze u Rwanda, aho nyuma yo gusura Urwibutso bakomereje ku ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside naho bagasobanurirwa ubutwari bw’ingabo za RPA zahagaritse Jenoside amahanga arebera, abicanyi bica inzirakarengane z’abatutsi kandi ariyo yarikugira icyo akora ubwicanyi bugahagarara ndetse ko na Loni ubwayo ntacyo yakoze icyo gihe ariko bakemera kwitanga bagahara amagara bakarengera abicwaga bakabarokora ndetse na Jenoside igahagarikwa.
Basobanuriwe uko abakoroni babibye amacakubiri agakura, abanyarwanda bagatangira gucikamo ibice ubwoko bugakoreshwa uburyo butaribwo abantu bikabacengera bikaba aribyo byoretse imbaga nyamwinshi y’ubwoko bw’abatutsi kandi ntakindi bwari bubatwaye kuko buribwoko bwari bufite inshingano mu gihe cy’abami aho abatutsi bari bashinzwe kwita ku matungo, abahutu bashinzwe ubuhinzi abatwa bagahiga kandi ko ntakibazo bajyaga bagirana hagati yabo ariko abakoroni baje babacamo ibice byagejeje abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi bishwe muri Mata 1994 basaga miliyoni bakahatakariza ubuzima.
Uru rugendoshuri rukorwa n’abanyeshuri bari mumasomo abategura kuba ba Ofisiye bato bo mu nzego z’umutekano kugirango basobanurirwe amateka yaranze u Rwanda n’abanyarwanda kugirango bizabafashe kumenya aho bahera batanga umusanzu wabo mu kubaka urwababyaye rufite icyerekezo n’iterambere.




Bamaze gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside babahaye icyubahiro inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.



