Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bari gutegurwa gusubira mu miryango

Aho bigaragariye ko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagenda basoza ibihano byabo ariko nyuma bikagaragara ko iyo bageze mu miryango bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo: Ipfunwe,urwikekwe no kwiheza bikomoka ku byaha basize bakoze bituma batitabira gahunda za Leta, Gutakarizwa icyizere, Ihungabana riva ku byaha bakoze bikabaviramo kwimuka ahobari batuye, Kwinangira gusaba imbabazi abo bahemukiye, Amakimbirane mu miryango, Kwibona mu ndorerwamo z’amoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.

Share this Post

Ibi ni byo byatumye RCS, MINUBUMWE n’abafatanyabikorwa bashyizeho gahunda y’inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa zizafasha abagororwa bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bitegura kurangiza ibihano, bakumva neza uruhare rwabo mu kwirinda ivangura,amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside, kubana neza n’abandi, gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda , kumva neza ingaruka za Jenoside, haba kuri bo ubwabo n’abayirokotse, ndetse bagasobanukirwa uruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Abagororwa bari guhabwa izo nyigisho bemeza ko ari impamba mu buzima bushya bitegura kujyamo barangije ibihano. Aya mahugurwa ahabwa abagororwa bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye gusoza ibihano byabo bakaba bagiye gusubira mu muryango. Izi nyigisho zigamije guhugura aba bagororwa bagiye mu buzima busanzwe bakamenya aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze. Bigiramo inyigisho za Ndi Umunyarwanda, bagasobanurirwa intambwe igihugu kigezeho mu kwiyubaka mu myaka 31 ishize.

Abagorarwa bahabwa izi nyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa, bavuga ko zibafasha kurushaho kumenya amateka yaranze u Rwanda. Pascal Faida wari usanzwe agororerwa mu Igororero rya Muhanga waje gufatira izo nyigisho mu Igororero rya Nyamasheke yagize ati “Izi nyigisho zizambera impamba nindangiza igihano cyanjye, kuko twungukiyemo byinshi aho twongeye kwibutswa amateka y’u Rwanda, aho abakoroni bazanye amacakubiri mu Rwanda kuko mbere Abanyarwanda bari bunze ubumwe, basabirana, bashyingirana. Izi nyigisho zizamfasha njyewe na bagenzi banjye kubana neza n’abo tuzaba dusanze hanze, ubu hari imvugo zakoreshwaga kera zitagikoreshwa, ibyo byose bizadufasha kwisanga mu muryango Nyarwanda.”

Gakwerere Alexis nawe uri gukurikirana inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda ntajya kure ya bagenzi be, kuko avuga ko hari imvugo nyinshi zakoreshwaga kera ubu zitagikoreshwa byose biri mubyo bigira mu nyigisho bahabwa.

Ati namenye ukuri, narigishishijwe bihagije, namenye neza ikibi cy’urwango n’ivangura. Ndashimira Leta y’u Rwanda idaheza ikaba itaratugize ibicibwa, tugakomeza kwitabwaho no kutugenera ibidukwiye bizadufasha mu buzima bushya tugiyemo.”

Abenshi bahabwa izi nyigisho zibategura gusubira mu miryango yabo,basanzwe barateye intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye, aho bagiye bahuzwa n’imiryango basize bahemukiye bakabasaba imbabazi ndetse bakanazihabwa.  Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS na MINUBUMWE basnga ibi bizazafasha impande zombi kubana ntawishisha undi bityo ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge rikomeze rishinge imizi.

Kugeza ubu abagera kuri 353 harimo abagore 53 nibo bamaze guhabwa izo nyigisho, mu gihe abasaga 600 bakiri kuzihabwa. Izi nyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa ziri gutangirwa mu magororero abiri. Abagore bazifatira mu Igororero ry’abagore rya Nyamagabe, naho abagabo bakazifatira mu Igororero rya Nyamasheke.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form