Ni inkuga igizwe umuceri ungana n’ibiro igihumbi(1,000 Kg) ndetse n’ifu ya Soya ingana n’ibiro 100Kg byose bifite agaciro ka 1,440,000 FRW.
Padiri OMBENI Jean Népomuscène wazanye iyi nkuga, akaba asanzwe ari Aumônien ku Igororero rya Rusizi, yavuze ko Kiliziya Gatolika izakomeza gufatanya n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS mu bikorwa bya buri munsi bigamije Igorora no guteza imbere imibereho myiza y’abari mu magororero.
Kiliziya Gatolika isanzwe igirana ubufatanye na RCS mu bikorwa bitandukanye by’igorora haba mu bijyanye n’ivugabutumwa rigamije guhindura uwakoze icyaha kuba umuturage mwiza wubaha Imana n’amategeko ndetse no mu bundi bufatanye burimo n’inkunga zitandukanye z’ibikoresho n’ibiribwa.