Amahugurwa yitabiriwe n’aba ofisiye 15 baturutse ku magororero atandukanye mu gihugu, barimo abashinzwe ubuzima, abashinzwe imibereho myiza y’abagororwa n’abandi bayobozi mu nshigano zitandukanye ku magororero.

Amahugurwa yakozwe iminsi itanu.
Chief Inspector Vincent Nsengimana ni umuganga ku Igororero ry’abana rya Nyagatere. Avuga ko aya mahugurwa bayakuyemo ubumenyi bubafasha gukemura ibibazo byo mu mutwe bigaragara mu bagororwa ndetse nabo ubwabo ntibibagirwe kwiyitaho kugira ngo bagire ubushobozi bwo kwita ku bagororwa. Ati “mu byo twabonye harimo kwita ku bagororwa ariko tugendeye ku miterere yabo, ku byatumye bakora ibyaha, bityo ukamenya uko wakira umuntu umeze gutyo n’uburyo bukwiye bwo kumufasha.”
Assistant Inspector Alice Kirabo ushinzwe imibereho myiza y’abagororwa ku Igororero rya Rubavu na Assistant Inspector Jorge Bazimya, bemeza ko amahugurwa nkaya yari akenewe kuko basobanukiwe uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo mu buryo burambye hitawe ku mizi yabyo. Assistant Inspector Alice ati “abantu dushinzwe bafite imyitwarire itandukanye, ni yo mpamvu nabonye ko ngomba kumwumva uko aje kose nkamutega amatwi nkamenya n’igituma yitwara gutyo kuko haba hari ikibazo kibiri inyuma, ibi rero birangaragariza ko ngiye gutanga serivisi nzinza kurenza uko bisanzwe.”
Dr. Marie Chantal Ingabire, Umuyobozi wa CBS Rwanda, hamwe n’umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge, bashimiye abatanze amahugurwa n’abayitabiriye ku bushake bagaragaje mu kwihugura no gushishikarira kumenya ibyatuma akazi bashinzwe karushaho gutanga umusaruro.

Dr. Ingabire umuyobozi wa CBSRwanda avuga ko bahisemo gukorana na RCS kubera inshingano zikomeye ifite.
Dr. Ingabire yagize ati: “icyambere nuko amahugurwa abongerera ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imitekerereze,nk’abakozi bashinzwe igorora bizarushaho kubafasha kunoza serivisi kuko bakira abantu benshi ariko kandi bakakira abantu b’umwihariko cyane ko bakira abantu baba baragonganye n’amategeko, ni byiza rero ko muri urwo rugendo rwo gufasha umugororwa kugororoka anafashwa kugira ngo ubuzima bw’imitekerereze bugende neza.”
Yongeyeho ati: “turateganya ko iki gikorwa cyakwaguka kigagera ku yandi magororero, hanyima ikindi ni uko ubumenyi butaba gusa mu gihe abakozi b’igororero batangiye akazi ahubwo ari n’igikorwa gishoboka ko batangira gutegurwa bakiri ku ishuri.”

Amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi n’abandi bofisiye bafite inshingano zitandukanye.


