WDR TETA Noella, yari yitabiriye iri huriro yavuze ko ari amahirwe yagize yo kwitabira iri huriro kuko yungukiyemo byinshi bizamubera impamba mu gihe azaba akiri muri aka kazi.
Yagize ati” Ni amahirwe nagize yo kuza muri iri huriro ririmo abagore bose baturutse kuri za gereza zose mu Gihugu, mu minsi ibiri tumaze twasangijwe ubunararibonye n’abayobozi batandukanye harimo n’abagore bari mu myanya yo hejuru nka Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, atuganiriza ubuzima yaciyemo, ko atacitse intege ari nabyo byamugize uwo ariwe ubu natwe tugiye guhindura imyumvira kandi impinduka muzazibona.”
SSGT Uwineza Henriette, yavuze ko aho bigeze abagore bamaze kwisobanukirwa ko bashoboye ndetse ko binigaragaza mu nzego zose.
Yagize ati” Mubyukuri abagore turashoboye, urugero ndarwitangaho nk’umugore umaze igihe mu kazi kuko nagatangiye mu mwaka wa 2009, nakoze uburinzi busanzwe ahantu hatandukanye, ariko nyuma nza kubona ko no gutwara imodoka nabishobora, njya kwiga amategeko y’umuhanda nkora ikizamini ndagitsinda, nza gukorera uruhushya rwo gutwara ndarubona rwa kategori ya B nzakubona ko bidahagije nkorera na D ya gutwara amabisi, ndashaka no gukorera n’izindi kandi nzabigeraho, ndasaba abagore bagenzi banjye kwikuramo imyumvire ko tudashoboye ahubwo tukagaragaza ubushobozibwacu.”
SP Annah Batamuriza umuyobozi ushinzwe umutekano kuri gereza ya Ngoma nawe yavuze ko uretse imyumvire naho ubundi abagore bashoboye yitangaho urugero ko kuva yajya kuri uwo mwanya wari umenyerewe n’uwabagabo ntakibazo kiraba ngo nuko ari umugore.
Yagize ati” Ndashaka kubwira buri wese uri hano ko uretse imyumvire abagore dushoboye ntakintu basaza bacu bakora tutakora, nk’ubu ndi umuyobozi ushinzwe umutekano kuri gereza y’abagore ya Ngoma, ubundi bimenyerewe ko uwo mwanya ari uw’abagabo kuko ninjye mugore wa mbere wari ukoze muri uwo mwanya muri RCS, ndababwira ko kuva nawujyaho ntakibazo kirabaho kidasanzwe, ndabasabye rwose twikuremo imyumvire naho gushobora ko turashoboye.”
Mu gusoza ihuriro DCGP Muhisoni, yasabye abagore guhindura imyumvire yo kumva ko badashoboye ahubwo bakagaragaza gushobora kwabo, ikindi bakirinda kubyara abo bashoboye kurera batazabera umutwaro umuryango ndetse n’Ighugu muri rusange.
Yagize ati” Ndagira ngo mfate umwanya mbabwire ko aya ari amahirwe mawagize yo kuza muri iri Huriro kuko hari byinshi mwungukiyemo, ndasaba umuntu wese waje muri iri hano ko yakwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro ku bakibyara, iyo ibyaye abo udashoboye kurera baba umutwaro ku muryango ndetse no kugihugu, birabasaba kujya mubanza gutekereza ku mwana ugiye kuvuka ndetse mukanamutegurira uko azabaho, ikindi mbasaba ni ukwitinyuka kandi murabizi ko mushoboye kuko ingero nyinshi turazifite ko abagore bashoboye, ndabasaba kwikuramo iyo myumvire mukagaragaza ubushobozi bwanyu kandi natwe tuzakomeza guharanira iterambere ryanyu, nkuko twagize umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ndetse mukanabisangiza abandi, reka twizere ko imyanzuro mukuye hano igiye kugaragaza impinduka mu kazi kanyu bijyanye no guhindura imyumvire.”
Abari bitabiriye iri huriro bishimiye umwanya bahawe wo kuganirizwa uburyo bakubakirwa ubushobozi kinyamwuga, ndetse nabo bizeza abayobozi impinduka mu mikorere bagaragaza ubushobozi bwabo batinyuka gukora nkuko bagenzi babo babagabo bakora kuko nabo bafite ubwo bushobozi.