Ni umunsi we wa kabiri CG Tuhafeni hamwe n’abamuherekeje bari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi bajemo rugamije gutsura umubano n’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS).
Aba bashyitsi basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe abanyarwanda bari babanye neza kugeza aho batangiye kubibwamo amacakubiri. Mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi basobanuriwe uko abukoroni baciyemo ibice imiryango nyarwanda yari ibanye neza kugira ngo babashe kubayobora. Ibyo byose byakurikiwe n’ubutegetsi bubi bwashimangiye amacakubiri binyuze mu icengezamatwara mu buryo bwinshi basobananuriwe. Nyuma yo gusobanukirwa ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yakoranywe, basuye ahashyinguwe Imibiri y’inzirakarengane, banasobanurirwa byinshi byangiritse n’ingaruka zikomeye zakurikiye ayo mahano.
Amaze guha icyubahiro imibiri iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, CG Hamunyela yavuze ko yashenguwe n’amateka mabi yaranze u Rwanda ariko anashima ubutwari bw’abanyarwanda bafashe iyambere bagahagarika Jenoside. Yongeyeho ko ubutwari bwabo bugaragarira mu buryo bishatsemo ibisubizo byazamuye iterambere igihugu gifite none.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/1A1A0706-1024x638.jpg)
CG Hamunyela yashenguwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/1A1A0716-841x1024.jpg)