CG Hamunyela n’itsinda bazanye mu Rwanda, bari baherekejwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Evariste Murenzi.
Umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge SP Eric Mwungura, yabasobanuriye ubuzima bw’Igororero muri rusange. Yasobanuriye abashyitsi ingamba zashyizweho zo gucunga umutekano w’Igororero harimo n’icyumba kigenzurirwamo umutekano w’imbere mu Igororero n’inyuma yaryo hifashishijwe Kamera. Nyuma yo gusura icyo cyumba, aba bashyitsi bavuze ko bikwiye ko nabo bakoresha iri koranabuhanga iwabo kuko rirushaho gutanga amakuru y’umutekano ku gihe.
Bimwe mu bikorwa basuye kuri iri Gororero rya Nyarugenge, harimo icyumba cy’iburanisha rikorewe kuri murandasi (E-Court), ahantu hatunganyirizwa umwanda uva mu Igororero ugakurwamo ingufu za biyogaze zifashishwa mu gutekera abagororwa. Basuye kandi amashuri atandukanye yigisha abagororwa imyuga n’ubukorikori.
Amaze gusura ahatunganyirizwa ingufu za biyogaze, CG Hamunyela yishimiye uko ubu buryo bufasha kubungabunga ibidukikije bikanafasha kugabanya amafaranga akoreshwa mu kubona ingufu zo guteka. Yashimye kandi imirimo abagororwa bakora ibafasha kugira ubuzima bwiza, harimo iy’ubuhinzi bw’imboga barya umunsi ku munsi, n’ubworozi bw’inka bufasha abakeneye indyo yihariye kubona amata.
Nyuma yo gusura Igororero rya Nyarugenge, aba bashyitsi bahise bajya gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho basobanuriwe amateka yaranze urugamba n’ubutwari bw’Abanyarwanda bitangiye igihugu cyari mu kaga kugera ubwo bakibohoye.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/1A1A1246-1024x683.jpg)
CG Hamunyela n’itsinda bazanye mu Rwanda, basobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/1A1A1167-1-1024x765.jpg)