Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda n’urwo muri Namibiya zasinyanye amasezerano

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) n’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia (NCS) basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu Igorora kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gashyantare 2024, azamara imyaka itanu.

Share this Post

Aya masezerano yashyizweho umukono na Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia; CG Raphael Tuhafeni Hamunyera na mugenzi we w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora; CG Evariste Murenzi.

Ni amasezerano agiye kongera umubano w’Igihugu cy’u Rwanda na Namibiya, cyanecyane mu nzego zishinzwe Igorora.  Aya masezerano azibanda ku gusangira amakuru ku bikorwa bitandukanye by’igorora, ubufatanye mu bya tekinike, gusangira porogarame y’amasomo ahabwa abakozi b’igorora, guteza imbere ubushakashatsi no gukora ingendoshuri, siporo n’umuco, n’ibindi bitandukanye bizafasha izi nzego mu kunoza  imicungire y’amagororero no kugera ku ntego nyayo y’igorora.

Bimwe mu bikorwa CG Hamunyela yishimiye, harimo amahugurwa ya kinyamwuga atangirwa mu Ishuri rya RCS, aho yavuze ko azasaba abakozi b’Uru Rwego kujya kubafasha gutangiza ishuri ry’Abofisiye bato iwabo muri Namibiya. Yashimye kandi ahatunganyirizwa umwanda uva mu Igororero rya Nyarugenge hakavamo ingufu za biyogaze ikoreshwa mu gutekera abagororwa, dore ko bifasha kurinda ibidukikije no kubungabunga umutungo w’Igihugu. Yongeyeho ko ikoranabuhanga yasanze rikoreshwa mu gucunga umutekano w’Igororero naryo rifite byinshi ryabigishije.

Aya masezerano biteganyijwe ko azamara imyaka itanu.

CG Hamunyela yahawe impano y’urwibutso na Komiseri mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form