Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

CG Murenzi yakiriye mugenzi we wo muri Namibia waje mu ruzinduko rw’akazi

Uyu munsi tariki ya 4 Gashyantare 2024, Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora mu Gihugu cya Namibia, Raphael Tuhafeni Hamunyela n’itsinda ryamuherekeje bakiriwe ku Biro Bikuru by’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) mu ruzinduko rw’akazi bajemo rugamije gusangira ubunararibonye mu kazi no gushimangira ubufatanye mu micungire y’amagororero.

Share this Post

CG Hamunyela hamwe n’abaje bamuhereje bakiriwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora Evariste Murenzi. Aba bashyitsi babanje gusobanurirwa byinshi ku bunyamwuga bwa RCS, kuva ku myitozo abakozi bashinzwe igorora bahabwa n’uburyo akazi gakorwa umunsi ku munsi. Bagarutse cyane ku mibereho y’abagororwa n’inzira abagororwa banyuzwamo kugeza ku ntego nyayo yo kugororoka.

Komiseri Hamunyela yavuze ko n’ubwo baje mu Rwanda bagamije gusangira ubumenyi mu mwuga wo kugorora, icyingenzi cyane ari amasezerano y’ubufatanye mu nzego zombi. Yavuze ko bagifite icyuho mu bijyanjye n’amashuri atanga ubumenyi bw’abakozi bashinzwe igorora cyane ko nta shuri ritoza ba Ofisiye bafite. Ati “ndabasabye nidusoza gusinyana amasezerano mutwoherereze bamwe mu bakozi banyu baze badufashe gutangiza amahugurwa.”

Biteganyijwe ko aba bashyitsi baturutse muri Namibia, mu minsi itatu uruzinduko rwabo ruzamara mu Rwanda, bazasura ibikorwa bitandukanye bya RCS ku Igororero rya Nyarugenjye n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi.

CG Hamunyela n’abamuherekeje basobanuriwe byinshi kuri RCS.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form