Madamu Nyirahabiyaremye Jeanne d’Arc wabanje kwiga ibijyanye no gutunganya imisatsi (Hair dressing) nyuma akaza kurangiza amasomo akaba nawe umwe mubarimu bigisha abandi bagororwa uyu mwuga, yavuze ko n’ubwo yari ari mubihano ariko ubuyobozi bw’igororero bwamufashije we na bagenzi be kunguka ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere nyuma yo kurangiza ibihano bahawe.
Yavuze kandi ko asoje ibihano bye afite n’ingamba zikomeye zo kuzabyaza umusaruro ubumenyi yavomye mu Igororero rya Nyamagabe; yemeza ko azahita ashinga inzu itunganya imisatsi bityo bikazamufasha kwiteza imbere we ubwe, umuryango n’igihugu muri rusange maze bikamurinda ikindi kintu cyose cyatuma yongera kugongana n’amategeko.
Abagororwa batandukanye biga muri iri shuri ry’imyuga ry’ Igororero rya Nyamagabe bakomeje bashimira by’umwihariko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rudahwema gukurikirana icyabateza imbere.
Umuyobozi w’Igororero rya Nyamagabe SP Donatha Mukankuranga yavuze ko hari Ubuhamya bwinshi bw’abahoze bagororerwa muri iryo gororero biteje imbere babikesha ubumenyi bigiye mu ishuri ry’ imyuga ry’Igororero rya Nyamagabe.
Igororero rya Nyamagabe rigorororerwamo abantu b’igitsina gore, hatangirwamo amasomo atandukanye y’ubumenyingiro ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, gutunganya imisatsi, inzara n’ibindi by’ubwiza, kudoda, kuboha imitako itandukanye n’uduseke.
Mu rwego rwo kurinda abagororwa kuzongera kwijandika mu byaha nyuma yo kurangiza ibihano, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororora rwashyizeho gahunda yo kwigisha amasomo asanzwe ndetse n’ajyanye n’ay’ubumenyingiro mu magororero yose aho umugororwa wese ubishaka yiga akarangiza ibihano bye ashoboye kujya ku isoko ry’umurimo nk’abandi bose bize mu mashuri asanzwe bityo akibeshaho.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/DSC0004-1024x680.jpg)
Abagororwa bari mu ishuri ry’igororero kwiga gutunganya imisatsi.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/DSC0016-1024x680.jpg)
Mu bumenyi bakura mu Igororero rya Nyamagabe harimo no kwiga kogosha kinyamwuga.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/DSC0025-1024x680.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/DSC0005-1024x680.jpg)
Higirwamo gutunganya inzara muburyo bugezweho.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/DSC0009-1024x680.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/DSC0030-1024x548.jpg)
Ishuri ry’imyuga mu Igororero rya Nyamagabe biga kuboha imyenda.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/DSC0031-1024x544.jpg)
Abagororerwa muri iri gororero bigiramo kuboha uduseke n’indi mitako ya Kinyarwanda.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/DSC0035-1024x680.jpg)
Iri shuri ryigisha abagororwa gukora imitako mumasaro y’ubwoko butandukanye.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2025/02/DSC0036-1024x680.jpg)
Imitako n’udusakoshi bikoze mumasaro bikorwa n’abagororerwa mu Igororero rya Nyamag