URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Rubavu bari mu bukangurambaga bwahariwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Ku Igororero rya Rubavu, taliki ya 31 Gicurasi 2023, habaye igikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe ubukangurambaga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kunga ubumwe hirindwa ivangura n’amacakubiri, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti” Ndi Umunyarwanda ishingiro ryo kwibohora.”

Share this Post

Nkuko ubuyobozi bw’Igorororero rya Rubavu bubivuga, ibi biri muri gahunda yashyizweho n’Igororero murwego rwo kurushaho kw’imakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubuyobozi buragira buti” mu byukuri iyi ni gahunda yatekerejweho n’ubuyobozi bw’Igororero rya Rubavu, mu rwego rwo kwigisha abantu bafunzwe kwirinda ivangura n’amacakubiri aho byaturuka hose.

Mu bizibandwaho mu gikorwa kizamara ukwezi, harimo ibiganiro bitandukanye bijyanye nubumwe nubwiyunge na ndi umunyarwanda, inyigishyo n’indirimbo zitandukanye zahimbwe n’amatsinda atandukanye z’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’izimakaza gahunda ya ndi umunyarwanda.

Iyi gahunda ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda, guhashya no gukumira amacakubiri hirindwa icyatuma abanyarwanda bongera kurangwa n’amacakubiri yatumye imbaga y’Abatutsi basaga Miliyoni bicwa muri Genoside yakorewe Abatutsi mata 1994.

Aba ni Abagororwa n’Abafungwa b’Igororero rya Rubavu bari muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ibikorwa bya Ndi Umunyarwanda bituma abari mu igororero babasha kwiyumvanamo.

No selected post
Contact Form